Rwatubyaye Abdul yihakanye umugore wigeze gutangaza ko yamurongoye

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yatangaje ko yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we, Hamida wari wigeze gutangaza ko bakoranye ubukwe.

Muri Kamena 2021 ni bwo Hamida abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yemeje ko we na Rwatubyaye bamaze gusezerana imbere y’Imana mu gihe bari bagitegereje guhamya isezerano ry’abo n’imbere y’amategeko.

Hamida kuri Story ye yagize ati: “Mbaza ikibazo. Warongowe byemewe n’amategeko? Mu idini yego, mu mategeko cyangwa ibyo twita imbonezamubano ni mu minsi mike.”

Hamida wiyita Independent ku rubuga rwa Instagram icyo gihe yari yanamaze guhindura umwirondoro we, yiyita Hamida_abdul2328, ndetse yerura ko ari umugore wa Rwatubyaye Abdul.

Uyu myugariro w’Amavubi na Rayon Sports na we yahinduye umwirondoro we kuri Instagram, avuga ko kugira Hamida nk’umugore we ari ikintu cyiza kurusha ibindi mu buzima bwe.

Rwatubyaye Abdul mu kiganiro na ISIMBI, yavuze ko nta bukwe bwigeze buba ahubwo ko Hamida ashobora kuba yarabikoze kugira ngo abantu bumve ko yafashwe.

Ati: “Ikintu navuga ni ugukuraho ibihuha byagiye bivugwa, ashobora kuba wenda yarabivuze ashaka kuvuga ko wenda nafashwe, ko nta wundi muntu ugomba kuba yanyegera cyangwa se yamvugisha cyangwa se twakundana ariko ntabwo gushakana cyangwa se gukora imihango ya Kisilamu, ntabyigeze bibaho.”

Yakomeje avuga ko icyabaye ari ugukundana ndetse no gutegura ubwo bukwe ariko ubu bukaba ntabwo kuko bamaze no gutandukana.

Ati: “Icyabaye ni ugukundana bisanzwe. Ikintu cyabaye ni ugutegura icyo gikorwa (ubukwe), byabaye igihe gishize ariko ubu nta bukwe buri gutegurwa, n’urukundo nta rugihari rwararangiye.”

Abajijwe icyo bapfuye, yagize ati “Ntabwo navuga ngo ndarasa ku ntego iyi n’iyi uko byagenze cyangwa mvuge ngo uyu ng’uyu yakoze iki n’iki, twarumvikanye hagati yacu turatandukana.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *