Abafana batari bake bari bahururiye kuza kureba umukinnyi Rwatubyaye Abdul , wahoze ari uwa APR FC, uyu munsi tariki ya 13 Gashyantare 2017, yambaye umwambaro wa Rayon Sports ku nshuro ye ya mbere.
Rwatubyaye Abdul, yagaragaye ari kumwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo yabereye kuri stade Mumena i Nyamirambo by’umwihariko binaba ngombwa ko abafana bamuhururira, bamureba mu mwambaro w’ikipe mukeba w’iyo yahozemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri Kanama 2016, nibwo Rwatubyaye Abdul yaguzwe na Rayon Sports avuye mu ikipe ya APR FC, ariko aza kwerekeza ku mugabane w’i Burayi atayikiniye. Ibi byababaje abafana ba Rayons Sport bamuhimba amazina mabi “Ikiryabarezi” ariko ubu bakaba banejejwe n’uko yagarutse. Rwatubyaye akaba yanumvikanye mu itangazamakuru asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports.
Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare, nibwo ikipe ya Rayon Sports yavanye intsinzi muri Sudan y’Epfo nyuma yo kunyagira ibitego 4 ikipe yaho “Wau Salam”, mu marushanwa ya confederation cup.
Ubu Rayon Sport ikaba yatangiye imyitozo y’umukino wo kwishyura uzaba ku cyumweru tariki ya 19.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


