Umukinnyi ukina mu binyuma bakunze kwita (Myugariro) Rwatubyaye Abdul wamenyekanye cyane mukuzenguruka mu makipe mu buryo bw’ibanga kuri ubu yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports bamwongereraho no guhabwa igitambaro cy’akapiteni(umukinnyi uhagarariye abandi).
Abdul Rwatubyaye yaherukaga mu kibuga mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 ubwo ikipe ya Rayon sport yakinaga na Bugesera akaza no guhura n’insanganya akavunika imvune agiye kumarana hafi umwaka wose. Uyu myugariro nyuma yo kuvunika yaje kuvurirwa mu bitaro byitiriwe umwani Faisal ku 24 Ukwakira 2017 gusa kuri ubu akaba ameze neza ari kumenyereza ivi nkuko abitangaza.
Rwatubyaye yongereye amasezerano muri Rayon Sports y’imyaka 2 mu rwego rwo kwereka abafana n’abandi bamubaye inyuma muburwayi bwe ko agihari kandi yiteguye gushimisha abafana


