Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Werurwe 2017 mu Kagari ka Rwezamenyo ya 1, Akarere ka Nyarugenge , mu Murenge wa Rwezamenyo , ahazwi ku izina rya Matimba habonetse umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 wasanzwe mu muferege w’agahanda gahinguranya muri karitsiye ya Matimba kagana mu Nyakabanda.
Uyu musore uzwi ku izina rya Bigirimana Chick waje kumenywa n’abahatuye, abaturage bavuganye n’umunyamakuru wa Bwiza.com batangaje ko akomoka mu Kagari ka Gitega ubusanzwe gahana imbibi n’aka Kagari ka Rwezamenyo bitandukanywa n’umuhanda w’amabuye umanuka ahitwa kwa Mutwe .
Nyakwigendera Bigirimana Chick ngo yaba akomoka mu muryango wa Bwana Panthere usanzwe azwi mu bikorwa by’ubuhanzi butandukanye hano mu Mujyi wa Kigali nawe wagaragaraga aho uyu murambo wabonetse gusa uyu musore ngo akaba atari akiba hafi y’uyu muryango we aho bivugwa na bamwe mu bagize umuryango we ko yari umwana wishakishirizaga ubuzima nk’abandi basore bose baharaniraga kwiyubaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Spt. Emmanuel Hitayezu, yadutangarije ko Polisi y’igihugu yatangiye ibikorwa by’iperereza cyane ko n’inzego za Polisi zibishinzwe zari zahageze bityo uyu murambo ukaba wanahise ujyanwa gukorerwa ibizamini ku Bitaro bya Polisi y’igihugu ku Kacyiru.
Bwiza.com kandi yavuganye na Madamu Ingabire Fanny, uyu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo ya 1 , Umurenge wa Rwezamenyo, wadutangarije ko ubusanzwe umutekano wari wifashe neza cyane ko ngo hafashwe ingamba zo gupanga amarondo we avuga ko atangira akazi kayo ahagana saa kumi n’ebyiri ngo ndetse n’amarondo y’amanywa .
Gusa kwemeza ko amarondo akorwa neza kandi abagizi ba nabi bayanyura mu rihumye nk’uku umuntu yavuga ko bidahwitse gusa ahantu hiciwe uyu musore ni ahantu hasa n’ahari akijima kandi mu ngo hagati ku buryo aho abaturage batanaretse gukeka ko hari n’ubwo uyu musore yaba yariciwe ahandi akazanwa kuhajugunywa iperereza akaba ari ryo rizagaragaza ukuri.
Abaturage baboneyeho gushima Polisi y’Igihugu yahise ihasesekara mu mvura itari nkeya , gusa basaba ko amarondo yakongererwa imbaraga kandi bagasaba ko yajya anyuranamo kuko hari ubwo abagizi ba nabi bacungana n’icyerekezo cy’irondo bityo bakaba bakora amabi aho rivuye kuko baba bamaze kumenya inzira yaryo, ariko habayeho amarondo anyuranyuranamo bikaba byaba byiza kurushaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall Eugene David/Bwiza.com





