Ibihugu biri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo bigize umuryango SADC bigiye kuganira ku busabe bw’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwo kubufasha guhangana n’u Rwanda.
Tariki ya 18 Werurwe 2023, ubwo Minisitiri w’Intebe wa RDC, Michel Sama Lukonde, yatangizaga inama y’abaminisitiri bo muri SADC yabereye i Kinshasa, yavuze ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo, yibutsa kandi ko mu nshingano z’uyu muryango harimo no gutabarana.
Icyo gihe yagize ati: “Kubera ko byumvikana ko iyo umunyamuryango wa SADC atewe, twese tuba dutewe, duhanze amaso SADC ngo idufashe kurwanya ikibi cyatewe n’ubushotoranyi bw’u Rwanda. Kuzana amahoro mu burasirazuba bwa RDC si inyungu za RDC gusa, ahubwo ni n’inyungu ku karere ka SADC mu gihe bifasha umuryango kugera ku ntego zawo.”
Ubwo Sama yaboneyeho gusaba ko habaho inama yihariye ya SADC, iganirirwamo ikibazo cya RDC. Ati: “N’uyu munsi, RDC izira ubushotoranyi bw’u Rwanda irasaba ubufatanye bwa SADC kugira ngo amahoro agaruke. Mboneyeho gusa inama y’abaminisitiri ya SADC kwiga ku buryo habaho inama idasanzwe yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Ibiro bya Perezida wa RDC kuri uyu wa 8 Gicurasi byatangaje ko iyi nama idasanzwe ya SADC iraba uyu munsi, kandi iraganirirwamo gusa ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu, cyane ko Félix Tshisekedi ukiyobora yamaze kugera i Windhoek muri Namibia, aho igomba kubera.
Byagize biti: “Umukuru w’Igihugu, Félix Antoine Tshisekedi yaraye ageze i Windhoek muri Namibia, aho yagiye kwitabira inama idasanzwe ya SADC yiga ku mutekano, itangira kuri uyu wa 8 Gicurasi, yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”
Ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigiye kuganirirwa muri SADC nyuma y’aho gihurije hamwe abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro i Bujumbura tariki ya 6 Gicurasi 2023. Izindi mpande zagiye zigaragaza ko zishyigikiye ibiganiro nk’uburyo bwiza bwo kugikemura. Uyu muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika wo nturagaragaza aho uhagaze.



