Umuryango wa SADC yatangiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko wari wabisezeranyije ku itariki 8 Gicurasi mu nama yateraniye muri Namibia, ariko harakibazwa byinshi ku nshingano izi ngabo zizaba zifite.
Nyuma y’amezi arindwi hemejwe kohereza izi ngabo, kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo abasirikare ba mbere ba Afurika y’Epfo bageze mu Mujyi wa Goma, ariko harakibazwa byinshi.
Ikibazo cya mbere ni umubare w’izi ngabo. Abasirikare ba Afurika y’Epfo kuwa 27 Ukuboza bageze ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko umuvugizi w’ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru ntiyavuze umubare w’abamaze kuhagera, ariko amakuru atandukanye yemeza ko bashobora kuba basaga gato 200. Aba basirikare bategereje abandi, bazava muri Tanzania na Malawi. Ariko itariki yo kuhagera ntiramenyekana neza nk’uko amakuru agera kuri RFI avuga.
Hagendewe ku nyandiko y’imbere muri SADC yo ku itariki ya 14 Ukuboza RFI yabashije kubona, bivugwa ko izi ngabo zizaba zifite ubutumwa bw’amezi 12 kandi bugomba koherezwamo ingabo zingana na Brigade cyangwa abasirikare bagera ku 7.000, ndetse n’ubufasha bwo mu kirere, amazi ndetse n’intwaro zirasa kure.
Ingabo za SADC zigomba “gushyigikira iza FARDC mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu”, nk’uko bigaragara muri iyi nyandiko ariko iyo mitwe iyo ari yo. Gusa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula we avuga ko ngo ubu butumwa bugamije ahanini kurwanya inyeshyamba za M23 zigenzura igice kinini mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za SADC zikaba zatangiye kugera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zisimbura iza EAC zari zihamaze umwaka ariko zikirukanwa muri iki gihugu nyuma yo kutumvikana n’abayobozi ba Congo ku nshingano zari zifite, aho bazihatiraga kurwana na M23 kandi bitari muri manda yazizanye.



One Response
SADC irateganya kohereza ingabo 7,000 mu burasirazuba bwa RDC
Izo ngabo zose zije kurasa M23 koko 🤔
Babuze ibyo bakora pe.
Denis ngaho shakisha utubwire niba koko hali Indege yakoze accident Lubumbashi ? Ngo yali irimo fardc 300. Abo nabo niba alibyo bali biteguye kujya ku rugamba. M23 waragowe kabisa.
Mama Gogo