Sadio Mané yahishuye uko yemeye gusinya ‘amasezerano yo gupfa’ yitangira Sénégal

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu Sadio Mané yahishuye ko mbere y’uko ikipe y’igihugu cye cya Sénégal itwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri uyu mwaka, yemeye gusinya amasezerano yo gupfa kugira ngo ayikinire.

Sénégal yageze muri ¼ cy’irangiza Mané afite ikibazo mu mutwe, nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino iyi kipe yaherukaga guhuriramo na Cap-Vert.

Sadio Mané we yifuzaga gukinira Sénégal yari imukeneye cyane muri ¼ cy’irangiza; gusa Liverpool yakiniraga icyo gihe yo isaba ko yahabwa iminsi itanu y’ikiruhuko.

Ni icyemezo iyi kipe yo mu Bwongereza yari ihuriyeho n’abaganga b’ikipe y’igihugu ya Sénégal na bo bifuzaga ko Mané atakina uriya mukino Sénégal yatsinzemo Guinée-Equatoriale ibitego 3-1.

Byabaye ngombwa ko Sadio Mané wari ufite ubushake bwo gukina uyu mukino asinya amasezerano y’uko naramuka apfuye nta wukwiye kubibazwa; kugira ngo yemererwe gukina.

Uyu rutahizamu mushya wa Bayern Münich yemeje aya makuru mu kiganiro n’ikinyamakuru Pro Direct Soccer France.

Yavuze ko n’ubwo habayeho ubwumvikane buke byarangiye atisubiriye ku cyemezo cyo gukina umukino yari yafashe.

Ati: “Ubwo nari narakomeretse dukina na Cap-Vert ngata ubwenge, uwo munsi sinigeze mbivugaho. Liverpool yashyize igitutu kuri Federasiyo [ya Sénégal] inandikira ibaruwa FIFA ivuga ko nkeneye byibura iminsi itanu yo kuruhuka, ibyasobanuraga ko ntagomba gukina ¼ cy’irangiza.”

Mané yavuze ko nyuma yo kwangirwa gukina n’umutoza Aliou Cissé ndetse n’abaganga ba Sénégal, byabaye ngombwa ko yiyambaza Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Sénégal.

Bijyanye no kuba yarumvaga impungenge abamubuzaga gukina bagaragazaga, ngo byabaye ngombwa ko asaba ko yasinya amasezerano avuga ko nta wukwiye kubazwa urupfu rwe mu gihe yaba apfuye kubera guhatiriza.

Ati: “Nari mbizi ko ntashobora gukina ariko naravuze nti ‘reka tugirane amasezerano’. Byose bizaba uruhare rwanjye, ndayasinya. Nindamuka mpfuye, bizitwe ikosa ryanjye. Nta wukwiye kubibazwa.”

Icyo gihe ngo abagize ikipe y’igihugu bamubwiye ko adashobora gukina, na we abakurira inzira ku murima.

Nyuma yo gushoberwa, ngo byarangiye abaganga ba Sénégal bamuhaye uburenganzira bwo gukina uriya mukino yakinnye iminota 90.

Yavuze ko atigeze asinya ariya masezerano, gusa akaba yari yiteguye kuyasinya mu gihe bari bukomeze kumugora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *