Sake: Abaturage bitambitse Ingabo z’Abarundi, zo zivuga ko zatewe na Nyatura

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, biravugwa ko hari abaturage bakomeretse nyuma yo kurwaswaho n’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC mu burasirazuba bwa Congo, ubwo aba baturage ngo bageragezaga kuzitambika mu nzira zijya i Kilolirwe. Umwe mu ngabo z’u Burundi we avuga ko bitambitswe n’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa Nyatura .

Biravugwa ko abaturage bitambitse imodoka enye z’ingabo z’Abarundi zashakaga kwerekeza i Kilolirwe, aho bashinja izi ngabo z’u Burundi ngo kuba zararwananye na M23 mu minsi ibiri mbere yaho ku dusozi twa Kilolirwe mu mirwano yahuzaga M23 n’inyeshyamba za Wazalendo.

Umwe mu baturage b’aha yagize ati “Abarundi bakoresheje amasasu ya nyayo mu kwishakira inzira. Aho twabaze inkomere esheshatu ku ruhande rw’abasivili, bamwe mu bakomeretse bihutanwe ku bitaro bya Goma,”

Ku rundi ruhande, ngo uko guhangana kw’abasirikare b’Abarundi n’abaturage kwabereye ku muhanda Sake-Kitshanga, aho umwe muri aba basirikare b’Abarundi, nk’uko tubikesha umunyamakuru Daniel Michombero, avuga ko ari abantu bitwaje intwaro bateye imodoka zabo.

Uyu yagize ati ” Byose byatangiye saa 16h30 i Kabati ubwo uruhererekane rw’imodoka z’irondo zari zivuye Kitshanga zijya Mubambiro zaterwaga bitwaje intwaro bikekwa ko ari Nyatura. ingabo z’u Burundi zarashe kugirango zibone inzira, zageze i Sake, aho abandi bantu bitwaje intwaro bo muri uyu mutwe (Nyatura)n’ubundi bari babategereje. Umusirikare w’Umurundi yakomeretse mu gahanga. Abarundi basubije, bambuye imbunda abo bantu,”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *