Salva Kiir yatangiye kugura inzira kuri Donald Trump hakiri kare

Sangiza iyi nkuru

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yameye ko yahamagaye Donald Trump, umwe mu bakandida bahatanira kuziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agira ngo amubwire ibyo amwifuriza we n’ishyaka rye. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu begereye Salva Kiir ndetse bikemezwa na benshi mu banyapolitiki n’abasirikare bo ku ruhande rwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ngo yabwiye Trump ko azashimishwa no gukorana n’ubuyobozi buzaba buyobowe n’umuntu ukomoka mu ishyaka ry’abarepublikani ndetse anamubwira ko ari we mukandida ukwiriye gushyigikirwa agatsinda amatora.

Umwe mu begereye bya hafi Salva Kiir yagize ati: “Ni ukuri. Nta kintu kibi kirimo hano. Perezida wa repubulika yahamagaye Donald Trump gusa ngo amugaragarize ko amushyigikiye anamwifurize ku giti cye intsinzi” . Ibi akaba yabitangarije Sudani Tribune dukesha iyi nkuru kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abarepubulikani barangwa n’ubuyobozi bwiza kandi baba bashaka gutega amatwi andi mashyaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Twifuza gukorana n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika buzifuza kumva abandi bantu bukanagerageza gukorana na guverinoma yatowe n’abaturage aho kumva cyane za propaganda” .

Byinshi byavuzwe nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’uko mu cyumweru gishize ngo perezida Kiir yagiranye ikiganiro kuri telephone cyamaze iminota igera kuri 2. Icyo kiganiro perezidansi itahakanye cyangwa ngo yemeze ngo cyavugiwemo ibintu bitandukanye birimo no gushora imari kwa Trump muri Sudani y’Epfo no mu karere.

Donald_Trump_August_19,_2015_(cropped)-horz
Donald Trump na Salva Kiir biyemeje kuzakorana mu minsi iri mbere

Iryo tangazo ryavuze ko Donald Trump ari umukozi uramutse abaye perezida yazafasha Sudani y’Epfo mu nzira ya demokarasi n’umutekano yihaye. Iki gihugu ngo kikaba giteganya ko Trump azafasha mu gushora imari hafi mu nzego zose.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Donald Trump kuri ubu uhugiye mu bikorwa byo kwiyamamaza, nawe ngo yaba aherutse gushimira perezida Kiir imbere y’imbaga y’abantu bari bitabiriye iki gikorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump icyo gihe yagize ati: “Mu ijoro ryakeye nakiriye telephone ivuye muri Afurika, perezida w’igihugu gishya ku Isi.. benshi mushobora kuba mutakizi… mu by’ukuri; nabanje kukireba ubwanjye… Ariko, perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yangezeho ngo dufashe icyo gihugu gishya twafashije gushinga. Yijeje ko ashyigikiye kandidatire yanjye. Nanjye namubwiye ko nimba perezida wa USA, nawe akaba akiri perezida w’icyo gihugu, ubwo tuzagira byinshi byo kuvuganaho” .

Abakurikiranira hafi ibintu basanga ibyo Salva Kiir yakoze ari nko kugaragaza ko atishimiye perezida Obama nawe ngo utishimira imikorere ya guverinoma ya Salva Kiir cyane cyane ku kijyanye no kurwanya ruswa no kutamenya gusobanura ibyo ishinzwe.

Ubutegetsi bwa Obama kandi ntibwishimiye uburyo guverinoma ya Sudani y’Epfo yitwaye mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane yatangiye kuwa 15 Ukuboza 2013, amakimbirane yatumye i Juba haba ubwicanyi no mu bindi bice by’igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *