Nyuma y’amezi atatu Sam Allardyce yeguriwe ikipe y’igihugu cy’ubwongereza nk’umutoza, yirukanywe ndetse ahabwa igihe ntarengwa cyo kwerekeza iwe mu rugo.

Uyu mutoza yirukanywe nyuma yo gufatwa amajwi abwira umukuru wa Kompanyi imwe ko ashobora kwifashisha izina afite bagafatanya kurya amafaranga ava mu igura n’igurishwa ry’abakinnyi.
Sam yafashwe amaze gusinyira ibihumbi 400 by’amapawundi n’iyo kompanyi ngo abafashe kunyereza amafaranga y’abakinnyi kandi icyo kintu cyari cyarihanangirijwe n’ishyirahamwe rya Ruhago (FA) ko uzafatwa azirukanwa.
Martin Glenn, Greg Clarge abayobozi muri FA , bakimara kwikorera iperereza bagasanga ibyo Sam avugwaho bifite gihamya, banzuye ko yirukanwa kuri uwo mwanya, ndetse banatangaza ko hagiye gushyirwaho undi mutoza umusimbura vuba cyane.
Sam Allardyce byemejwe ko abaye umutoza w’Ubwongereza muri Gicurasi 2016 asimbuye kuri uwo mwanya Roy Hodgson wari umaze kwegura.
Kugeza ubu Arsene Wenger ari mu batoza bamaze kugaragara ku rutonde rw’abagomba gutoranywamo ugomba gusimbura uyu mugabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


