Sankara afite ugushidikanya ku bo bareganwa

Sangiza iyi nkuru

Nsabimana Callixte uzwi nka Maj. Sankara wahoze ari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN avuga ko ashidikanya ku bo bareganwa mu rubanza rumwe kuko atabazi mu bantu baba barakoze ibyaha nk’ibye.

Ni ibyo yatangaje ubwo Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwaburanishaga urubanza rw’ba bahoze muri FLN.

Sankara yavuze ko “Afite ugushidikanya ari ku bandi 17 avuga ko we atazi niba bari abarwanyi ba FLN ngo kuko ntaho yigeze avugana cyangwa abonanira na bo.”

Uyu ariko yemeye umwanzuro w’ubushinjacyaha wo guhuriza urubanza rwe ruhuzwa n’urw’abantu 20 bo mu mutwe wa MRCD-FLN barimo na Paul Rusesabagina wari umuyobozi wa MRCD.

Herman Nsengimana hari icyo anenga

Herman Nsengimana na we wari umuvugizi wa FLN yavuze ko na we yumva guhuza izo manza ntacyo bimutwaye, gusa abwira urukiko ko ubwo yafatwaga muri Congo, yafatanywe n’abandi barwanyi b’umutwe wa FLN basaga 300, bose bajyanwa mu kigo cya Mutobo gihugurirwamo abari mu mitwe y’abarwanyi, ariko ngo agatangazwa n’ukuntu we yakuwe muri icyo kigo wenyine agafungwa.

Ati: ”Muri abo twazanye harimo abasirikare bakuru, harimo abanyigishije ndetse n’abampaga amategeko”, akibaza impamvu “bo batari muri uru rubanza”.

Umucamanza yavuze ko ibyo byazasobanurwa mu rubanza mu mizi, cyane cyane ko ngo abo Herman avuga bashobora kuba bari muri abo 17 bareganwa na Rusesabagina.

Abaregwa bose bashinjwa ibyaha bigendanye n’ibitero byagabwe n’uwo mutwe mu myaka 2 ishize mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *