Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yahishuye ikibazo yigeze kubaza Lt Gen. Kayumba Nyamwasa washinze ihuriro rya RNC ubwo yamubwiraga ko ashyigikiye n’abasirikare hamwe n’abayobozi bakuru mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Chronicles cyabereye muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo, Nsabimana yasobanuye ku buryo yahuye na Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu ubwo yakekwagaho gushaka guhungabanya umutekano wacyo.
Muri Afurika y’Epfo aho yasanze Nyamwasa, ngo baraganiriye, uyu musirikare wabaye Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka amugezaho umugambi afite wo guhirika ubutegetsi buriho, kandi ko ari urugamba afatanyije n’abandi barimo abagize ihuriro RNC nka Col. Patrick Karegeya hamwe n’abandi bari imbere mu gihugu yahunze.
Muri hoteli bahuriyemo bwa mbere, Nsabimana avuga ko Nyamwasa wari urinzwe mu buryo bukomeye yamwitayeho, amuhobera mu bwisanzure, amuganiriza neza, ndetse amutegurira n’icyayi mu buryo bwo kumwereka ko ari umuntu mwiza kandi wicisha bugufi.
Yamubwiye ko abasirikare n’abayobozi bakuru bamushyigikiye, na we amubaza ikibazo cy’amatsiko
Nsabimana yavuze ko we na Nyamwasa hamwe n’abandi babiri baganiriye, uyu musirikare aza kumubwira ati: “Abasirikare bakomeye bose n’abaminisitiri baranshyigikiye kandi mvugana na bo buri munsi.” Nsabimana ati: “Buri kimwe yavugaga cyari gitandukanye cyane n’ibyo nari nzi ku Rwanda.”
Ngo byageze aho Nyamwasa na we aha Nsabimana umwanya wo kumubaza ibibazo ashaka, amubaza impamvu aba basirikare n’abaminisitiri bamushyigikiye batamukurikiye mu buhungiro muri Afurika y’Epfo, umusirikare aramuseke, amubwira ko atekereza nk’umusivili.
Nsabimana ati: “Ariko ubwo, yambajije niba mfite icyo namubaza. Mu kinyabupfura, namubajije impamvu abasirikare bakuru avuga bamushyigikiye batamukurikiye muri Afurika y’Epfo. Nyamwasa yaransetse, ambwira ko ntekereza nk’umusivili.”
Yavuze ko kuba aba basirikare n’abaminisitiri batamukurikiye biri mu mugambi wo gusenya ubutegetsi buriho, ahereye mo imbere. Ati: “Yavuze ko abasirikare basigaye mu Rwanda bari mu mugambi wo kubegereza Perezida Kagame kugira ngo basenye Leta bayirimo. Nyamwasa yavuze ko ari ko RPF yasenye Habyarimana kubera ko yari ifite abantu bamwegereye. Yanavuze ko indi mpamvu ikomeye ari ahantu yagombaga gushyira ayo magana y’abasirikare bakuru muri Afurika y’Epfo.”
Nsabimana yatawe muri yombi muri Mata 2019, avanwe muri Comores. Urukiko Rukuru rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 muri Nzeri 2020 rumaze kumuhamya ibyaha by’iterabwoba. Gusa ari we ndetse n’Ubushinjacyaha barajuriye, urukiko rurumva impande zombi kuri uyu wa 17 Mutarama 2022.


