Umugororwa Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara, avuga ko aho kugira ngo asubire mu buhungiro, yahitamo kuguma muri gereza ya Nyarugenge afungiwemo.
Yabibwiye itangazamakuru kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 ubwo yari mu birori by’abagororwa basoje amasomo mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro, icyiciro cya mbere, byabereye muri gereza ya Nyarugenge.
Sankara wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, yafatiwe mu birwa bya Comores aho yari yarahungiye, afatanya na bagenzi be mu bikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa FLN wagabye ibitero mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda mu 2018 n’2019.
Yasobanuye ko mu gihe yari mu buhungiro, yari abayeho nabi, ndetse atabashaga gusinzira. Ahamya ko n’abo bakoranaga batarafatwa batajya basinzira mu gihe bahisemo guhangana na Leta y’u Rwanda.
Yagize ati: “Njye nkurikije ibyo nari ndimo hariya hanze, nibura hano uyu munsi, abavandimwe banjye baransura, bashiki banjye baransura ariko hanze namaze imyaka 6 ntashobora kubonana n’umuryango wanjye. Njye aho kugira ngo nsubire mu buhungiro, nahitamo kuba muri gereza.”
Sankara abona abayeho neza kurusha Kayumba Nyamwasa. Ati: “Ubu hano ndaryama ngasinzira ariko hanze ntabwo twasinziraga. Wasinzira ute se uhanganye na Leta? Hano hari much better kuko bariya bari hanze, uratekereza se ngo Nyamwasa arasinzira aho ari hanze? Ntabwo yasinzira ahanganye na Leta.”
Gusa uyu mugororwa yemeza ko gereza afungiwemo atari paradizo kuko abayeho nk’uko ufunzwe akwiye kubaho, bijyanye no kugororwa bitewe n’icyaha yakoze, akanagihamwa n’urukiko.



