Sarkozy arabona ubuzima bwe mu ‘muriro utazima’ kubera amafaranga ashinjwa guhabwa na Col. Kadhafi

Sangiza iyi nkuru

Inkuru iri kuvugwa cyane kuva ku wa kabiri tariki ya 20 Werurwe 2018,  ni itabwa muri yombi rya Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugera mu 2012. Ubu akaba avuga ko ubuzima bwe abureba nk’uburi mu muriro utazima kubera amafaranga ashinjwa kuba yarahawe na Col. Muammar Kadhafi wayoboye Libya.
Nicolas Sarkozy  yafungiwe muri kasho ya polisi iri i Nanterre, aho yahatwaga ibibazo n’urwego rwa polisi rushinzwe kurwanya ruswa abazwa ku mafaranga bivugwa ko yinjiye mu buryo butazwi yahawe na Kadhafi.
Nicolas Sarkozy arashinjwa ibyaha byo kurya ruswa ya miliyoni 5 z’amafaranga y’amayero yahawe na Mouhamar Kadhafi, ayo mafaranga ya ruswa Sarkozy  ngp yahawe na Kadafi akaba yarayakoresheje mu gutanga ruswa kugirango ashobore gutorwa mu matora y’umukuru w’igihugu y’abaye mu mwaka wa 2007 mu Bufaransa.
Ayo matora akaba yararangiye Sarkozy ayatsinze bityo aba umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa.
Ikinyamakuru Le Figaro  gitangaza ko ubwo Nicolas yagezwaga imbere y’urukiko yabwiye abacamanza ko ibyo aregwa nta gihamya bifite, by’umwihariko igitero yagabye kuri Kadhafi ko ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nta mafaranga yamuhaye, ko iyo aza kuba yaramufashije mu matora na we atari kumugabaho ibitero by’indege, ati “si nari gutera uwanteye inkunga”.
Sarkozy, w’imyaka 63 avuga ko nta cyaha na kimwe yishinja, akaba yararekuwe ku wa Gatatu, avuga ko ibyo ashinjwa Abanya-Libya babiri inyuma bashaka kumwihoreraho ko yatanze indege zifashishijwe mu bitero byo kuvanaho Perezida Kadhafi mu 2011.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *