Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yasabiwe amezi 6 y’igifungo

Sangiza iyi nkuru

Abashinjacyaha b’Abafaransa basabiye igifungo cy’amezi atandatu uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, mu rubanza aregwamo gutera inkunga mu buryo butemewe n’amategeko ibikorwa byo kwiyamamaza kwe mu 2012.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha ntiyashoboye guhita atanga ibisobanuro kuri aya makuru nk’uko bitangazwa na Reuters.

Ku wa kabiri, Sarkozy yahakanye amakosa mu rubanza rwe ku gutera inkunga mu buryo butemewe ibikorwa byo kwiyamamaza kwe mu matora yatsinzwemo na Francois Hollande mu 2012, avuga ko amafaranga yakoreshejwemo atari mu nshingano ze

Abashinjacyaha bavuga ko ishyaka rya Sarkozy ryakoresheje hafi inshuro ebyiri za miliyoni 22.5 z’amayero (miliyoni 27 z’amadolari) yemewe n’amategeko agenga amatora gukoreshwa mu kwiyamamaza.

Sarkozy yabwiye urukiko ko atigeze agira uruhare mu mitegurire yo kwiyamamaza kwe ashaka manda ya kabiri n’uburyo amafaranga yakoreshejwe .

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *