Benedata si ugutukana ariko njye mbona Satani ari Injiji.
Iyo ajyana ibirengo by’Umwana kuri Se buriya aba abona biri bwakirwe bigahabwa agaciro?
None ayobewe ko Dossier yari ikubiyemo ibyo yadushinjaga uretse no kudahabwa agaciro ahubwo yabambwe kumusaraba ishyizwe kuri Kristo.
*igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba* Abakolosayi 2:14
Mpereye kuri ibyo byavuzwe haruguru njye mwise INJIJI kuko atinyuka kurega umwana kuri Se.
Nakomeze ajijishe abantu ngo be kumenya Iherezo rya Dossier yabo ko Urubanza rwaciwe ndetse igihano hakagira uwitanga agahanwa kubwabo maze ababike muri Gereza yitwa *Ubwoba* kandi Ubwoba butera Urupfu.
*Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose*1Yohana 4:18
Umunsi mwiza kuri mwese
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mr John.


