Itsinda rya Sauti Sol ribarizwa mu gihugu cya Kenya, nyuma yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Nzeri 2016, ryahishuye ko Perezida Kagame ari we muperezida wa mbere muri Afurika bitewe n’ibikorwa byivugira yagejeje ku Banyarwanda.

Aba baririmbyi bibumbiye muri iri tsinda babitangaje mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa gatanu, nyuma yo gusesekara i Kigali, aho bashimangiye ko Kagame yahinduye Kigali nka New York, hakiyongeraho imiyoborere myiza itanga ikizere cy’ejo hazaza.
Babajijwe impamvu bamuririmbye mu ndirimbo yabo Nerea, aba basore bavuze ko Perezida Kagame ari ikitegererezo, ko abaturage bamwishimiye kandi bakaba bakeye kubera we, umutekano ni we bawukesha bityo rero nabo bikaba byarabahaye isomo bumva kumuririmba ari iby’igenzi.
Iri tsinda kandi ryakomoje ku by’abakobwa beza u Rwanda rufite bavuga ko ari kimwe mu byarbazanye gukorera igitaramo cyabo mu Rwanda, uretse n’ibyo kandi ngo bahisemo kuhaza ku bw’abaturage bakunda umuziki kandi by’umwihariko iki gihugu kikaba ari kimwe mu bigize EAC kandi nabo ngo babarizwa muri uwo muryango.
Aba basore bashimangira ko biteze kuba bakorana indirimbo n’umuntu wese ntacyo bagendeyeho igihe abegereye, banaboneraho kuvuga ko umuziki wo mu Rwanda umaze gutera imbere ugereranyije no mu myaka yashize.
Byari biteganyijwe ko igitaramo cy’aba basore kibera muri Camp Kigali ariko biza guhinduka kimurirwa i Gikondo ahakunze kubera Expo, kikaza kuba kuri uyu wa gatandatu taliki 17 Nzeri 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


