Kapiteni Nshuti Dominique Savio usoje amasezerano muri Police FC yari amazemo iminsi, yamaze kubagwa imvune y’urutugu yari amaranye iminsi.
Uyu musore wari usanzwe ari Kapiteni wa Police FC yaje guhura n’ikibazo cy’imvune y’urutugu ubwo yakinaga imikino ya nyuma ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yegukanwe na APR FC idatsinzwe umukino n’umwe.
Nyuma yo kugira iyo mvune, Savio yaje kwegera abaganga maze bamubwira ko agomba kubagwa urutugu yari yagizeho imvune muri icyo gihe.
Savio yaje kubyemera maze abaganga bamuha igihe cyo kumubaga aho ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 1 Kamena 2024 ari bwo uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yabazwe.
Uyu musore akaba yarabagiwe mu karere ka Kicukiro mu bitaro bya DMC (Dream Medical Center).
Nyuma yo kubagwa bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu kibuga hagati y’amezi 2 ndetse n’amezi 3.
Si ubwa mbere uyu musore wakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga abazwe urutugu dore ko muri 2017 ubwo yari muri AS Kigali yabazwe urutugu rw’iburyo rwari rufite ikibazo cyo gucomoka.


