Schweinsteiger yanze kuva muri Man Utd ategekwa kutazakina muri Europa

Sangiza iyi nkuru

Bastian Schweinsteiger usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United yanze kuva muri iyi kipe nyuma y’uko umutoza Mourinho aherutse kuvuga ko atamwifuza muri iyi kipe.
Shwa
Amagambo uyu mukinnyi yitangarije ubwo yangaga kuva muri iyi kipe, yavuze ko nta yindi kipe yo ku mugabane w’i Burayi yamurutira Man Utd ku bw’iyo mpamvu ngo akaba atazayivamo.
Ibyo byatumye yicazwa ku gatebe mu irushanwa rya Europa League riteganyijwe mu minsi iri imbere ariko akazakina irya Shampiyona n’ubwo Mourinho we ashimangira ko bizamugora.
Uyu musore ukomoka mu Budage akaba yari na Kapiteni w’ikipe y’igihugu ariko akaza gusezera muri iki cyumweru, yari yarasinye muri Man U imyaka 3 gusa nyuma yaje gutungurwa n’uko umutoza yahamagaye urutonde rw’abagomba gukina Europa ntiyibonaho.
Schweinsteiger bivugwa ko niyo Mourinho yamwemerera kuba muri Man U ngo imikono azagaragaramo muri Shampiyona ishobora kuba mbarwa bitewe n’abasore batoranyijwe bakina hagati barimo Paul Pogba, Juan Mata, Jesse Lingard, Michael Carrick, Ashley Young, Ander Herrera, Henrikh Mkhitaryan, Marouane Fellaini, Morgan Schneiderlin, Memphis Depay bityo ntabone umwanya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *