Mu gihe Diamond atangaza ko azarongora mu ntangiriro z’umwaka utaha, se aramutakambira kugira ngo nawe azatahe ubwo bukwe.
Abdul Juma, ubyara icyamamare muri muzika, Diamond Platnumz, avuga ko mu gihe azaba atatashye ubukwe bw’umuhungu we, bizamutera agahinda.
Aganira na ShowbizXtra, Juma yagize ati “Ndamusaba kutazanyirengagiza kuri uwo munsi, kuko mu gihe yaba atantumiye nzasigara numva mbabaye cyane”.
Juma anavuga ko ubu arembye bitewe n’ubuzima abayemo bubi; aho ngo yirirwa azunguza inkweto kugira ngo abone amaramuko.
Diamond yatangaje ko ku wa 14 Gashyantare 2019, aribwo azashyingiranwa n’umukobwa, Tanasha Donna, ibirori by’ubukwe bwabo ngo bikazaba iminsi ine.
Diamond na se ntabwo bajya bacana uwaka, ahanini ngo bikaba biterwa n’ikosa yakoze (se) ubwo yamutanaga na nyina, Sanura Sandra Khassim akiri umwana, uyu mugabo akajya kwishakira abandi bagore.
Diamond na nyina Sandra Khassim ngo bakaba baragiye baca mu buzima bugoye kugera ubwo uyu muhanzi akijijwe n’impano ye muri muzika, ubu bakaba bari mu munyenga w’ifaranga, se yiyicira isazi mu maso.




