Se wa Diamond yababajwe n'uko Hamissa yakubitiwe mu buriri bw'umuhugu we

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho bimenyekanye ko Sanura Kasim, nyina wa Diamond, akubitiye Mobetto mu nzu ya Diamond amuhora ko yararanye n’umuhungu we, kuri ubu na se wa Diamond yagize icyo abivugaho.

Tariki 13 Gicurasi 2018 nibwo Hamissa Mobetto yararanye na Diamond mu cyumba kimwe gusa mu gitondo ubwo nyina wa Diamond yajyaga gusuhuza umuhungu we, ubwo ni mugitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2018 agasanga Mobetto mu buriri yiturije, yahereye ko amukubita, atabarwa na Diamond.

Mu byo uyu mukecuru yatangaje byatumye akubita Hamisa ngo ni uko atamushaka na gato ku muhungu we, nyamara yaranabyaranye na Diamond.

Nyuma y’ibi byose byabaye, Abdul Juma, se wa Diamond yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’urugomo rwakorewe umukazana we (Mobetto) ko bitamushimishije na gato.

Aganira na Global TV Juma yagaragaje ukutishimira ibyakorewe Mobetto maze atangaza amagambo agira ati “Nareke abana bakore ibyabo,…si byiza gukubita umuntu nta kosa afite si nabikunze na gato gukubita umwana wabyaranye n’umuhungu wanjye ni ukunkora mu jisho”.

Yongeyeho kandi ko Diamond agomba kugira vuba akarongora Mobetto kuko afite amatsiko y’ubukwe bwabo.  Ati”Diamond agomba kugira vuba akarongora uriya mukobwa bakabana byemewe n’amategeko”.

Nyina wa Diamond, Mama Dangote yakunze kugaragaza ko ashyigikiye Zari kuva ku munsi wa mbere yamubonanye na Diamond kugeza batandukanye tariki 14 Gashyantare 2018, kugeza ubwo yanamubwiye ko natarongora Zari atazigera yitabira ubukwe bwe.

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *