Umusaza ubyara umuhanzi Dr Jose Chameleone mu gihugu cya uganda, Gerald Mayanja yasabye inzego z’umutekano gukurikirana uwari Manager w’umuhungu we Emanuel Mayanja alias AK47 uherutse gupfa yicishijwe inkoni, aho amushinja ko yaba yihishe inyuma y’urupfu rw’umwana we.
Nyuma y’urupfu rw’umuhungu we rutavuzweho rumwe, uyu musaza yongeye kubura ikirego ku rupfu rw’umwana we AKA47 cyasaga n’ikimaze kwibagirana, aho yasabye Polisi kumuha ubusobanuro bwimbitse ku byavuye mu iperereza rimaze hafi imyaka 2 rikorwa ndetse ikanakurikirana uwari manager we, Jeff Kiwanuka byaba ngombwa bakanamufunga kuko bikekwa ko na we yaba abitse amabanga kuri urwo rupfu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’uburakari bwinshi, uyu musaza ngo yagannye inzego z’umutekano avuga ko hari amabanga zihishe zanze gushyira ahagaragara ku rupfu rw’umwana we, umuvandimwe wa Dr Chameleone.
Uyu muhanzi AKA47 yishwe akubitiwe mu kabari ka Déjà vu bar muri Werurwe 2015, ariko kugeza na nubu se umubyara akaba avuga ko nta mpamvu nimwe iragaragazwa ku rupfu rwe ndetse no kuba iki kibazo kiri kujyanwa biguruntege.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


