Ba myugariro b’Amavubi, Fitina Omborenga na Nshimiyimana Yunusu babuze se wabo witabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025.
Inkuru y’akababaro yabagezeho bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu aho bitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 bazahuramo na Nigeria.
Uyu muryango ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru kuko na mukuru wabo, Sibomana Abuba yabaye umukinnyi ukomeye ndetse ubu akaba ari umutoza wungirije muri Gorilla FC.
FERWAFA n’amakipe bakinira arimo APR FC na Rayon Sports babihanganishije binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.


