IMG-20260331-WA0005_copy_1000x666

Sekirite Kabera yabangamiye Kapiteni w’Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basekirite (Steward) bacungaga umutekano kuri Stade Amahoro ubwo ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yakinaga na Estonie mu mukino wa nyuma w’irushanwa rya FIFA Series, yagaragaye abangamira kapiteni Bizimana Djihad amubuza kwinjira mu kibuga.

Byabaye ubwo umukino wari urangiye Amavubi yitegura guhabwa igikombe, ubwo yari amaze gutsinda Estonie ibitego 2-0.

Ubwo abakinnyi b’Amavubi biteguraga guhabwa igikombe, Kapiteni Bizimana Djihad yasohotse mu kibuga ajya gufata umwana we muri Stade kugira ngo bifotozanye ndetse banasangire ibyishimo by’igikombe.

Ubwo yasubiraga mu kibuga, Frank Romeo Kabera uri mu bacungaga umutekano yagaragaye amubuza kwinjira mu kibuga ngo Asante bagenzi be, biba ngombwa ko umunyamakurukazi Usher Komugisha uri mu bakoraga protocole ahagoboka.

Ibyabaye kuri Djihad kandi byanabaye kuri myugariro Manzi Thierry byabaye ngombwa ko atakamba kugira ngo we n’umwana we bemererwe kujya mu ifoto y’abakinnyi b’Amavubi bishimiraga igikombe cya FIFA Series.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze mu buryo bukomeye abasekirite bacunga umutekano ku bibuga, banongera kubashinja kuba bakora akazi kabo nka ‘robot’ aho gukoresha inyurabwenge.

Si ubwa mbere aba bagabo bavugwaho imyitwarire idahwitse, dore ko mu mwaka ushize ubwo Rayon Sports yakinaga na Police FC, umwe muri bo yateye rugondihene umufana akitura hasi; ibyasize atawe muri yombi.

Hari ubwo kandi umwe muri bo yigeze kwitambika Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo akamubuza kwinjira mu myanya ya Stade Amahoro igenewe abanyacyubahiro.

Umunyamakuru Ephrem Kayiranga we yibukije ko Kabera “hari igihe yangiye abasifuzi kwinjirira ku muryango wo kwa Thomas Rayon igiye gukina na Police muri Heroes cup, kandi abo basifuzi barimo Aline ari bo bari bagiye gusifura iyo ‘match’.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *