Selena Gomez arashaka umukunzi  mu rwego rwo kwiyibagiza Justin Bieber

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Selena Gomez yiteguye gukundana n’undi musore mu rwego rwo kwiyibagiza uwo bahoze bakundana Justin Bieber washatse kuwa 13 Nzeri 2018 mu ibanga.

Inshuti ya hafi y’uyu mukobwa yabwiye Hollywoodlife  ko Gomez yiteguye kjjya muu rukundo n’ubwo atiteguye kubana n’umusore ubonetse wese kugira ngo yiyibagize Justin Bieber.

Yagize ati”Selena yiteguye kuba yagira undi muhungu bakundana. Ibi bintu by’ishyingiranwa rya Justin Bieber na Hailey Baldwin byakoze ku marangamutima ya Selena Gomez bityo akeneye undi muntu wamwibagiza uwo bahoze bakundana”

Iyi nshuti ya hafi ivuga ko Selena Gomez  yari amaze iminsi ameze neza ariko ibyabaye byatumye yongera kumva ameze nk’uri wenyine.

Iti”  Yari amaze kubyiyibagiza, yajyaga asohoka hamwe n’abandi bakobwa ndetse agakomeza n’umwuga we. Muri ibi bihe atangiye kwiyumva nkaho ari wenyine. Akeneye umuntu yasoma, basohokana n’ibindi”

KK 750x430 1
Justin Bieber agikundana na Selena Gomez

Ababikurikiranira hafi bavuga ko Selena Gomez ashobora kuba ari guca mu bihe bitoroshye bitewe n’uburyo itangazamakuru ridahwema gutangaza inkuru zijyanye na Justin Bieber n’umugore we, Baldwin.

Aba bavuga ko bitoroshye ko Gomez yabona undi  muhungu wamwibagiza ibihe byiza yagiranye na Justin Bieber.

Hari impungenge ko uyu mukobwa ashobora gushaka undi mukunzi maze ntabashe kugeza ku rugero rwa Justin Bieber bityo akaba yakongera kumukumbura.

Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber  rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Aba bombi baje gutandukana  gusa hariho icyizere ko mu 2017 basubirana n’ubwo umuryango w’uyu muhanzikazi wabirwanyaga.

Ibi nibyo byatumye hagana muri Mutarama, 2018 selena Gomez agira ihungabana hakitabazwa ibitaro.

Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri  muri bomboribombori.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *