Abagize Senat y’u Rwanda bemeje manda ya kabiri y’Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire nyuma y’uko aba babanje kumva ibikubiye muri raporo ya komite ishinzwe ibibazo bya politiki n’imiyoborere myiza kuri dosiye ye nyuma y’aho na none inama y’abaminisitiri yari yemeje kumwongeza indi manda.
Jean-Damascene Sindikubwabo, perezida w’iuyi komite, avuga ko isuzuma ryabo ryarebye ibyo yakoze, umwirondoro (CV) ndetse n’ikizamini kitanditse (interview) Cyanzayire yagiranye n’iyi komite. Manda ya mbere ya Cyanzayire y’imyaka 5 yari yararangiye kuwa 27 Kamena.
Muri iyo interview, Cyanzayire yavuze ko ibiro akuriye byageze kuri byinshi ariko hakiri imbogamizi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yasobanuye ko mu kurwanya akarengane, hakiri imbogamizi nko ku kijyanye n’imyitwarire y’abantu, akenshi usanga bageza ibibazo byabo ku nzego nkuru z’igihugu n’inkiko aho kunyurwa n’imyanzuro yatangiwe mu nzego z’ibanze.
Yanagaragaje ikibazo cyo gutinda mu gukemura ibibazo by’abaturage, cyane cyane mu gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko bikorwa n’inzego zimwe avuga ko agiye kwita kuri iki kibazo.
Cyanzayire kandi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga, yagaragaje ko umubare w’abaturage basaba gusubiramo imanza zabo nawo wiyongereye.
Umuvunyi Mukuru akaba yabwiye Abasenateri ko hazongerwa ingufu mu kurwanya ruswa mu mishinga y’ingenzi nka gahunda zo kurinda imibereho myiza no mu rwego rw’ingufu.
Mbere yo kugirwa Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire yabanje kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuva mu Ukuboza 2003 kugeza mu Ukuboza 2011. Yari yabanje kuba Perezida w’Urukiko Rw’Ikirenga Wungirije na perezida w’Inkiko Gacaca kuva mu 2000 kugeza mu 2003.
Kuva mu 1999 kugeza mu 2000, Cyanzayire yari Umunyamabanga Mukuru muri minisiteri y’ubutabera, nyuma y’aho yabanje gukora imirimo itandukanye ifitanye isano n’ubutabera kuva mu 1990.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


