Senateri muri Amerika ntashaka ko abasaza bakomeza kuyiyobora

Sangiza iyi nkuru

Mitt Romney umwe mu basenateri bakomeye wanigeze kwiyamamariza kuba Perezida, yasabye Donald Trump na Perezida Joe Biden “kwigirayo” bagaha umwanya igisekuru (ikiragano) gishya .

Yavuze ayo magambo ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri gahunda ye na we yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yavuze ko yahisemo kutongera kwiyamamaza kuko igihe kigeze cy'”igisekuru gishya cy’abategetsi”.

Romney, w’imyaka 76, amaze imyaka 20 muri politiki y’Amerika, harimo n’imyaka itanu yamaze ari Guverineri wa leta ya Massachusetts.

Romney yanavuze ko byaba ari “ikintu cyiza cyane” kuri Perezida Biden na Trump bigiyeyo (bagiye ku ruhande) kugira ngo amashyaka yombi ashobore guhitamo “umuntu wo mu gisekuru cy’ejo hazaza”.

Biden, w’imyaka 80, na Trump, w’imyaka 77, bombi ni bo bari imbere mu bashobora guhagararira abademokarate (kuri Biden) n’abarepubulikani (kuri Trump) mu matora ya perezida yo mu 2024.

Mu 2012, Romney ni we wari umukandida w’abarepubulikani mu matora ya perezida, ariko byarangiye atsinzwe n’uwari usanzwe ari Perezida Barack Obama.“

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *