Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode aremeza ko ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga kizwi nka ‘démarrage’ gitesha umwanya abakoresha imodoka za ‘automatique’.
Ni igitekerezo yagejeje Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.
Yagize ati: “Haraza imodoka ziri computerized, iyo ugiye gukoresha umuntu ikizamini cya démarrage, biriya byo kubalansinga embrayage na accélérateur, binashoboka pour les voitures japonaises kuko hari n’aho ubikora nk’iz’Abanyakoreya cyangwa Abanyamerika, disques ugahita uzitwika. Iyo ugiye gukora ikizamini muri Canada, démarrage nayikoze muri ’93 hano nkorera perimi, ngeze Canada muri Amerika, bansubizamo kwiga auto-école ariko nta kizamini cya demarrage nakoze.”
Uwizeyimana yakomeje asobanura ko mu bihugu byateye imbere iki kizamini kidakoreshwa. Ati: “Mu bihugu biri avancés, ahandi, ku modoka ya automatique mumbwire ahantu bayikoresha. Ni iki gituma hatabaho impushya, noneho bafata umuntu utwaye imodoka ya automatique, itari manuel ikeneye za démarrage koko, ha hantu hazamuka, akaba yafatwa nk’umuntu ‘sans catégorie’.”
Yabwiye Minisitiri w’ibikorwaremezo ko iki kizamini ari icyo gutesha umwanya abakoresha imodoka za automatique. Ati: “Ndagira ngo rwose, ibyo bizamini byo kurushya abantu, bitagira icyo bimaze, iyo modoka umuntu yayiguze, ni automatique, ni yo azatwara, azi amategeko y’umuhanda, ntabwo ibizamini bidakorwa ahandi, biri archaà¯que bikwiye kuba bikiri aha ngaha. Icyo kizamini bajye bagikoresha umuntu ufite bene iyo modoka. Ni icyifuzo twatangaga.”
Iki kibazo Senateri Uwizeyimana yakijyanishije n’icyitegeko rigenga ikoreshwa ry’ibizamini ku modoka ziri ‘automatique’, aho yasabye ko ritangira gukoreshwa byihuse.
Minisitiri Nsabimana ntabwo yavuze ku kizamini cya démarrage cyagaragajwe nk’ikibazo. Gusa kuri iri tegeko ryatinze, yasobanuye ko inzego zitandukanye ziri gukorana kugira ngo ritangire ryubahirizwe kandi ngo ikigo cya Busanza cyagenewe ibizamini bya ‘automatique’ kiratangira gukoreshwa vuba.



3 Responses
Senateri Uwizeyimana aremeza ko ikizamini cya ‘démarrage’ gitesha abantu umwanya
Ariko Evode uribaza akazi waba uhaye abapolisi bo kujya bajya mu maguru yabashiferi bareba nina imodoka ari automatique cg nina atariyo?
Imodoka nyinshi mu Rwanda ni manuel, kandi dutuye mu gihugu cyimisozi igihumbi, hadakireshejwe demmarrage se urumva utaba ugiye guteza impanuka?
Senateri Uwizeyimana aremeza ko ikizamini cya ‘démarrage’ gitesha abantu umwanya
Ibyo Senateri avuga nibyo, demarrage ikenerwa ku modoka zifite ibirenge 3, iya automatic igira ibirenge 2, iyo uhagaze ubwayo yikorera reglage ntizime; ibya embrouillage irabyikorera; none uzasaba umuntu gukoresha embrouillage gute ntayo imodoka ifite?Ikindi yavuze ko ikibuga cya Busanza kizakorerwaho n’abafite imodoka za automatic gusa( cg uyu akaba ari umwihariko wacyo); gusa buriya uwakoze itegeko kariya kantu ashobora kuba atari yakitayeho; ariko numva kakosorwa ibintu bikagenda neza.
Senateri Uwizeyimana aremeza ko ikizamini cya ‘démarrage’ gitesha abantu umwanya
Demarage ikurwehope.