Senegal: Amatora ya perezida azaba muri uku kwezi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Senegal,urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje ko amatora ya perezida wa Repubulika azaba kuri uyu wa 24 Werurwe 2024.

Nubwo bamwe batunguwe n’icyo cyemezo ariko abandi benshi babyishimiye cyane ko bari batarishimiye igihe perezida ucyuye igihe Macky Sall yavugaga ko amatora azaba mu kwezi kwa 12 bigateza imvururu. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa gatatu taliki ya 06 Werurwe 2024.

Africanews ivuga ko byishimiwe n’abantu benshi barimo nk’uyu munyeshuri Ousmane Diallo wagize ati” Aka kanya turishimye. Iyo uteguye amatora hagatorwa undi perezida, ibintu birahinduka. Ni byiza kugea italiki abanyasenegali bakajya gutora umukandida bihitiyemo”. Mamadou Mactar Sene, umucuruzi muri Dakar nawe ati ” ubwo bahisemo iriya taliki ni byiza. Tugomba kubona amahoro tugakomeza imirimo yacu. Abantu bari bahangayitse. Tugomba gutora byarangira tugakomeza imirimo yacu tutiriwe mu bya politiki”.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga, rwangiye amataliki y’amatora yari yatanzwe na perezida Macky Sall wasabaga ko amatora yaba ku italkiki ya 06 Kamena 2024 ayakuye ku mu kwezi ku kuboza yari yagennye mbere bigateza ukutabyumvikanaho byabyaye n’imidugarararo.

Ousmane Sene, usesengura ibya politiki asa n’uwashenguwe n’ibi ati” twari tugeze ku gihe cy’amatora baba bayigije inyuma. Mwabonye akaduruvayo byateye nk’aho Sengal iyobowe mu buryo bw’akajagari. Ni gute ibinti byari bizwi igihe bizabera bihindurwa gutyo hatitawe ku cyo itegeko nshinga riteganya? ”

Kuba aya matora ashyizwe mu minsi ya vuba cyane ni ibintu bigoye abiyamamaza nka Amadou Ba kandi bibahangayikishije. Amadou Ba ati’ Rwose perezida Macky SAll ntiyari kuba yarateye ibi bibazo afata kiriya cyemezo. (cyo kwigiza inyuma amatora Ndlr)”

Abasesengura ibya politiki baravuga ko umwanya wo kwiyamamaza ushobora kuzaba muto bityo n’ibyavuye mu matora ntibizumvikanweho na bose, ibishobora kubyara imvururu nk’izabaye mu minsi yashize.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *