Umutoza wa Rayon Sports yashyamiranye n’abanyamakuru mu myitozo

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette yagaragaye afite umujinya w’umuranduranzuzi aho yawuturaga ibikoresho byose abonye. Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 itegura umukino wo ku munsi w’ejo na APR FC, umutoza yagaragaye atishimye afite umujinya. Ni imyitozo ubuyobozi bwari bwatumiyemo abanyamakuru ariko umutoza Jullien Mette yabasohoye shishi […]

M23 yigaruriye agace kari amatware akomeye ya FDLR

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye agace ka Rwindi ko muri Teritwari ya Rutshuru, agace kari kamaze igihe kirekire karahindutse amatware y’umutwe wa FDLR. Amakuru avuga ko nta mirwano yigeze ibera muri aka gace gaherereye muri Parike y’Igihugu ya Virunga, ko ahubwo ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma RDC ryumvise M23 ikagezemo zigahitamo gukizwa n’amaguru. […]

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Bujakera gufungwa imyaka 20

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 8 Werurwe 2024, muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa, habereye iburanisha ry’urubanza rw’umunyamakuru Stanis Bujakera umaze amezi arengfa atatu atarahabwa ubutabera. Muri uru rubanza, umushinjacyaha yasabiye uyu munyamakuru wa Jeune Afrique akaba n’umuyobozi wungirije wa ActualitĂ©.cd, igifungo cy’imyaka 20.Mu nyandiko y’ibirego, umushinjacyaha yasabye urukiko rwisumbuye rwa Kinshasa / […]

RRA izagurisha ibicuruzwa yafatiye muri magendu tariki ya 04 Mata 2024

announcement-1-1.jpg

Ubuyobozi bwa Gasutamo buramenyesha abantu bose, ko ku wa 04 Mata 2024, hazagurishwa muri cyamunara ibicuruzwa bitandukanye byafatiwe muri magendu biherereye ku Ishami ry’Imisoro i Musanze no ku mupaka wa Cyanika nk’uko bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Iyo cyamunara izabera ku umupaka wa Cyanika Saa yine (10h:00AM) Abifuza kugura ibyo bicuruzwa bazatangira kubisura aho biherereye […]

Yosefu yimye Mukapotifari wamuhamagaje mu cyumba yambaye ubusa

Bibiliya itubwira inkura y’umugore wa Potifari wari umutware w’ingabo za Farawo washatse gusambanya umwana w’umusore uzwi nka Yosefu wabyawe na Yakobo. Yosefu umwana wa Yakobo yabyaranye na Rasheli, yaje gutoneshwa na se kugeza aho bene se 11 bamugiriye ishyari bahita bamugurisha muri Egiputa. Ubwo yagurishwaga muri Egiputa, Yosefu yaje kwisanga kwa Potifali wari umutware w’ingabo […]

Nabonye ikintu Perezida Kagame agaya ntigihinduke, yariyakiriye: Rev Dr Antoine Rutayisire

Rev Dr Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko siporo yo mu Rwanda ari cyo kintu Perezida Kagame yagiyemo nticyahinduka bikarangira na we yiyacyiriye nk’abandi banyarwanda bose. Iterambere rya siporo mu Rwanda rigerwa ku mashya bitewe n’umusaruro uvamo. Abenshi bemeza ko nta siporo yo mu Rwanda. Siporo yo mu Rwanda yasubiye inyuma ku rwego […]

Kazungu Denis yakatiwe gufungwa burundu

Kazungu Denis wari ukurikiranyweho ibyaha 14 urukiko rwamukatiye gufungwa burundu.Mu byaha ashinjwa harimo kuba yarishe abantu nawe yiyemereraga. Kazungu Denis yari akurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo ndetse no gusambanya abagore ku gahato. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Kazungu gufungwa burundu , nyuma y’uko urubanza rwe rwari rumaze gusubikwa inshuro eshatu. Tariki […]

Perezida Kagame yahishuye igisobanuro cy’amazina yise abuzukuru be

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ari we wise amazina abuzukuru be babiri; ahishura icyo amazina yabahitiyemo asobanura. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo yari muri BK Arena ahizirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu. Abuzukuru babiri b’abakobwa Perezida Kagame afite bombi babyawe n’umukobwa we, Ingabire Ange Kagame […]

Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Musevini yabazwe umutima abura ayo kwishyura ibitaro

catherine-kusasira.webp

Umuhanzi akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mujyi wa Kampala, Catherine Kusasira yaremerewe no kwishyura ibitaro nyuma yo kubagwa umutima. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yasohotse mu gihugu agiye kubagwa umutima nyuma y’uko umuteye ibibazo by’ubuhumekero. Catherine Kusasira yabazwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, aho kubagwa kwe […]

Batanu bivugwa ko ari ibyitso bya M23 bafatiwe i Goma beretswe abanyamakuru i Kinshasa

Abagabo 5 bivugwa ko ari ibyitso bya M23 bafatiwe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu beretswe abanyamakuru i Kinshasa. Muri bo, harimo abadepite 2 batowe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru: Honorable Alain Aliongera, umwe mu bagize FCC, Ihuriro ry’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, na Honorable Hope Sabini Kibuya, umwe mu bagize ishyaka […]

Perezida Kagame yahamagariye abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo ki iterambere igihugu kigezeho harimo uruhare rukomeye rw’abagore. Ibi Perezida yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga nkarukamwaka w’abagore wizihizwa taliki 08 Werurwe. Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ibintu byinshi birimo ibyagisenye ariko ariko mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane. […]

No ku rugamba bari bahari, Perezida Kagame yagaragaje ibigwi by’abagore

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagaragaje uburyo abagore bafate uruhare runini mu iterambere ry’iki gihugu ahereye no ku kuba no mu gihe cy’urugamba rwo kukkibohora hari abagore barugizemo uruhare. Yabigarutseho mu birori byo kwizihize umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa buri tariki ya 08 Werurwe aho yagaragaje ko abagore ari ingenzi cyane yamagana bamwe mu bagabo bagifite imyumvire […]

Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ryitezweho gufungura amahirwe

Ihuriro ry’ubucuruzi ry’u Rwanda-Zimbabwe rizabera i Kigali ryitezweho gufungura amahirwe azatanga inyungu no kurushaho kunoza umubano w’ubukungu uzazamura iterambere hagati y’ibihugu byombi. Ibirori byateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’igihugu, ZimTrade, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), biteganijwe ko bizaba kuva ku itariki 18 kugeza 20 Werurwe 2024. “Nyuma yo kwakira neza inshuro […]

FARDC vs M23:Imitutu y’imbunda yongeye kwerekezwa mu duce twegereye i Mweso

Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024 hagati ya M23-AFC n’Ihuriro rya FARDC.Yabereye mu gace ka Kashuga mu bilometero bicye werekeza muri Kalembe muri Teritwari ya Walikale. Indi mirwano kandi kuri uyu munsi ihuza izi mpande zombi yakomereje muri Mayiyamoto yerekeza i Rwindi, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bya Congo bibitangaza. Amakuru […]

Ntidushobora kwemera kuba Abanyarwanda: Impunzi z’abanye-Congo z’i Kigeme

Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe, na zo zakoze imyigaragambyo zamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu gihugu cyazo. Ni ubwicanyi bukorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse n’Abahema bo mu ntara ya Ituri. Impunzi z’abanye-Congo zivuga ko ubu bwicanyi ari […]

Miliyali z’abagore n’abakobwa bakomeje guhura n’ivangura no kubura ubutabera-Guterres

Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye (UN) Antonio Guterres),yagaragaje ko miliyali z’abagore n’abakobwa babura ubutabera bakanakorerwa ivangura. Ejo kuwa Kane tariki ya 7 Werurwe 2024,i New York, muri Amerika umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yatangaje ko miliyari z’abagore n’abakobwa ku isi bakomeje kurenganywa bakanakorerwa ivangura. Yabivuze mu rwego mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’umugore, wizihizwa ku ya […]

RDC: Hafashwe itsinda ririmo abanyapolitiki bashinjwa gukorana na M23

Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) zafashe itsinda ry’abantu bagaragajwe nk’ ‘“abagambanyi” kandi bakorana n’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP) bibitangaza, ngo aba ni abanyapolitiki ndetse n’abaturage basanzwe. Itavuze umubare wabo, ACP, isobanura ko amakuru ava mu nzego z’umutekano, yemeza ko abo bantu bari bamaze igihe […]

Inkoni yaba iri kurisha mu bakinnyi ba Inyemera WFC

Ikipe ya Inyemera Women Football Club yavuze ku byo kudahemba abakinnyi maze ikabakubitira kujya mu myitozo. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2024, ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse amakuru avuga ko mu ikipe ya Inyemera WFC harimo ubukene bukabije ndetse ko n’inkoni yari iri kurisha. Amakuru yavugaga ko abakinnyi banze kujya mu myitozo batari […]

Burundi:FDNB yigaramye ibirego bya Twirwaneho

gifn6low8aazlgx.jpg

Mu minsi ishize nibwo abarwanyi ba Twirwaneho batangaje ko igisirikare cy’u Burundi cyagabye ibitero mu misozi miremire yo muri Kivu y’Epfo kigamije kwica abanyamulenge bahatuye. Icyo gihe Twirwaneho yasohoye itangazo ribashinja kugaba ibitero ku itariki ya 02 na 06 Werurwe2024, bigamije gusenyera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, baturiye ibice byo ku Ndondo ya Bijombo, muri […]

Niger, Mali, Burkina Faso byashinze umutwe w’ingabo uhuriweho mu kurwanya iterabwoba

Ibihugu bya Niger, Mali na Burkina Faso, ku wa Kane, nyuma yo gushinga ihuriro Alliance of Sahel States (AES), byatangaje ko byashinze umutwe w’ingabo uhuriweho kugira ngo bahangane n’ibibazo by’umutekano bibyugarije biterwa n’imitwe y’iterabwoba. Nk’uko ibiro ntaramakuru bya Niger byabitangaje, kuwa Kane, itariki 7 Werurwe, abayobozi b’ibihugu bitatu babitangaje ku wa Gatatu mu gusoza inama […]

Zambia: Yakatiwe amezi 30 n’imirimo y’agahato azira gucuruza inyama z’imbwa

Mu guhugu cya Zambia, Urukiko rw’ibanze muri Nchelenge rwakatiye umugabo w’imyaka 34 igihano cyo gufungwa muri gereza amezi 30 n’imirimo y’agahato kubera kugurisha inyama z’imbwa ku baturage batabizi. Titus Malama wo mu mudugudu wa Kabulo muri Kabwali mu karere ka Nchelenge yatawe muri yombi azira kugurisha inyama z’imbwa azita iz’ihene. Umucamanza wo muri Nchelenge, Luckson […]

Itsinda ry’Ingabo za RDF ryasoje neza imyitozo ihuriweho ya Justified Accord24 muri Kenya

gif81gaxaaaqsl6.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Werurwe 2024, itsinda ry’Ingabo za RDF ryasoje neza imyitozo ihuriweho ya gisirikare, yiswe Justified Accord24, yaberaga muri Kenya mu kigo cya NANYUKI-Basic Counter Insurgency, Terrorism, and Stabil Operations (CITSO) nyuma y’ibyumweru bibiri by’imyitozo ikomeye. Ambasaderi Robert Scott, Umuyobozi wungirije ushinzwe imikoranire ya gisivili na gisirikare (DCME) mu Buyobozi bw’Igisirikare […]

Haiti: Leta yongeye iminsi y’ibihe bidasanzwe

Ku wa kane, guverinoma ya Haiti yatangaje ko yongerewe isaha yo gutaha hagamijwe guhagarika ibitero by’agatsiko k’urugomo byahagaritse umurwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince. Abayobozi bavuze ko imyigaragambyo rusange nayo yabujijwe mu murwa mukuru ndetse no hanze yawo. Agatsiko k’abagizi ba nabi kagenzura igice kinini cy’umurwa mukuru ndetse n’imihanda igana ku butaka busigaye, bamaze iminsi myinshi […]

Senegal: Amatora ya perezida azaba muri uku kwezi

Mu gihugu cya Senegal,urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko nshinga rwemeje ko amatora ya perezida wa Repubulika azaba kuri uyu wa 24 Werurwe 2024. Nubwo bamwe batunguwe n’icyo cyemezo ariko abandi benshi babyishimiye cyane ko bari batarishimiye igihe perezida ucyuye igihe Macky Sall yavugaga ko amatora azaba mu kwezi kwa 12 bigateza imvururu. Ni icyemezo cyafatiwe […]

Lionel Messi yakijije umukecuru wari ugiye kwicwa n’abarwanyi ba Hamas

giicn-fwqaago4w.jpg

Izina rya kizigenza Lionel Messi ryakijije umukecuru w’imyaka 90 wari ugiye kwicwa n’abana be bagashimutwa n’abarwanyi bagize umutwe wa Hamas muri Gaza. Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2024 nibwo abarwanyi ba Hamas bateye urugo rw’uyu mukecuru ruri muri Israel mu gace ka Nir Oz bashaka kumujyana muri Gaza mu […]

Imiryango yo mu Karere yaje kwigira k’u Rwanda uko rwarwanyije iterabwoba muri Mozambique

csm_interpol_14_fd2ae28765.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Werurwe 2024, yakiriye itsinda ry’intumwa zihagarariye imiryango itatu yo mu Karere, zasuye Polisi y’u Rwanda hagamijwe gusangira ubunararibonye mu bijyanye no kurwanya iterabwoba. Izi ntumwa zari ziyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Africa S. Apollo, uyobora umuryango […]

RDC yanyomoje u Burusiya

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko nta masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iheruka gusinyana n’u Burusiya, bitandukanye n’ibyaherukaga gutangazwa n’iki gihugu cya Perezida Vladimir Putin. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Ibiro Ntaramakuru TASS by’Abarusiya byatangaje ko Guverinoma y’i Moscou yemeje umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati yayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

Abitwaje imbunda bashimuse abanyeshuri 227 muri Nigeria

Kuri uyu wa Kane ushize, abitwaje imbunda muri Nigeria bashimuse abanyeshuri barenga 200 bo mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru, nkuko umwarimu, umujyanama ndetse n’ababyeyi b’abana bashimuswe babitangaje, mu ishimutwa rinini ku ishuri rya mbere kuva mu 2021. Abapolisi bo muri leta ya Kaduna ntibigeze basubiza ibyifuzo byo kugira icyo bavuga ku ishimutwa, ryabaye […]

Igipolisi cy’u Rwanda n’icya Dubai byasinye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iya Dubai zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi n’ibikorwa bigamije gucunga umutekano. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi wa Polisi ya Dubai Lt. Gen. Abdullah Khalifa Al Marri, kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Werurwe, i Dubai muri […]

Intumwa za Hamas zakamiye ikimasa mu biganiro byabereye I Cairo

Intumwa za hamasi ntizahiriwe n’ibiganiro byabereye I Cairo mu misiri ku guhagarika intambara ihuza uyu mutwe na Israel. Ni ibiganiro byahuzaga impande zombi ku guhagarika intambara imaze amezi hafi atandatu, gusa byarangiye ntacyo bigezeho. Ni mu gihe byari byitezwe ko hatangwa agahenge k’iminsi 40 y’igifungo cya Ramadhan izatangira mu cyumweru gitaha. Hagataho, uko intambara ikomeza, […]