Ihuriro ry’ubucuruzi ry’u Rwanda-Zimbabwe rizabera i Kigali ryitezweho gufungura amahirwe azatanga inyungu no kurushaho kunoza umubano w’ubukungu uzazamura iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Ibirori byateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi n’iterambere ry’igihugu, ZimTrade, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), biteganijwe ko bizaba kuva ku itariki 18 kugeza 20 Werurwe 2024.
“Nyuma yo kwakira neza inshuro zabanjirije ihuriro ry’ubucuruzi, ibirori bizafungura amarembo ku bihugu byombi kugira ngo bishakishe amahirwe mashya y’ubufatanye mu bukerarugendo, ishoramari, n’ubucuruzi, ibyo bikaba bigaragaza intambwe igaragara yatewe mu gushimangira umubano w’ubukungu hagati y’ibihugu byombi bya Afurika”.
ZimTrade yakomeje igira iti: “Ibirori byo gutangiza byabereye i Kigali mu 2021, hanyuma byitwa Inama y’Ubucuruzi n’Ishoramari y’u Rwanda na Zimbabwe (Rwanda-Zimbabwe Trade and Investment Conference), aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano menshi yo gufatanya mu rwego rw’inyungu z’ubukungu.”
Ibirori byakurikiye byabaye mu 2022, aho ibigo birenga 50 byavuye mu Rwanda byifatanyije n’abafatanyabikorwa muri Zimbabwe, ndetse bigasura ibigo bimwe na bimwe kugira ngo basobanukirwe neza n’imikorere y’inganda zaho nkuko tubikesha Newzimbabwe.com.
Umuyobozi mukuru wa ZimTrade, Allan Majuru, ati: “Ihuriro ry’ubucuruzi ryuzuza ingufu guverinoma ikomeje gushyira mu kurema umubano ukomeye hagati y’abacuruzi bacu n’abafatanyabikorwa bacu muri Afurika, aho amahirwe ari menshi. Perezida Emmerson Mnangagwa yasobanuye neza ko Zimbabwe ifite byinshi itanga muri Afurika, mu bijyanye n’ubukerarugendo, ishoramari n’ubucuruzi, kandi tuzifashisha ihuriro ry’ubucuruzi kugira ngo tugaragarize ubucuruzi bw’u Rwanda amahirwe ari muri Zimbabwe”.
Majuru akomeza avuga ko iyi nama izagendera ku zabanjirije zagenze neza kandi bikazafasha ibihugu byombi gushakisha aho byagirira inyungu kandi bikuzuzanya.
Yashimangiye ko impamvu y’ubufatanye ari uko ibihugu byombi bifite byinshi byo gutanga, kandi byombi bikagira impano zidasanzwe mu rwego rw’ubukungu.
Umuyobozi wa ZimTrade yavuze ko mu ihuriro ryabanje; twabonye inyungu nziza zituruka ku masosiyete akorana, mu gushyiraho imiyoboro ikomeye, no guhererekanya ubumenyi.
Yakomeje agira ati: “Twabonye inkuru nyinshi z’ibyagezweho mu myaka mike ishize, aho iby’ingenzi ari ukohereza ubumenyi bwo kwigisha n’abakozi mu Rwanda no kohereza ibicuruzwa bya Zimbabwe ku isoko ryo mu Rwanda.
“Turizera ko tuzagendera kuri izo ntsinzi ndetse tunatanga amahirwe mashya ku bucuruzi mu Rwanda na Zimbabwe.”
Intumwa za Guverinoma ya Zimbabwe hamwe n’intumwa z’abacuruzi zizaba ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi mpuzamahanga, Hon. Fredrick Shava, uzaba aherekejwe na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Minisitiri w’ubukerarugendo n’inganda zakira abashyitsi, hamwe n’izindi minisiteri za Leta, amashami, n’ibigo bategerejwe muri iri huriro.


