Mu minsi ishize nibwo abarwanyi ba Twirwaneho batangaje ko igisirikare cy’u Burundi cyagabye ibitero mu misozi miremire yo muri Kivu y’Epfo kigamije kwica abanyamulenge bahatuye.
Icyo gihe Twirwaneho yasohoye itangazo ribashinja kugaba ibitero ku itariki ya 02 na 06 Werurwe2024, bigamije gusenyera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, baturiye ibice byo ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.
Ibi bitero bivugwa ko ,Ingabo z’u Burundi zabikoze bafatanije n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ndetse n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR, Wazalendo(Ma௠Maà¯).
Ejo hashize kuwa Kane, nibwo igisirikare cy’u Burundi (FDNB), nacyo cyashyize hanze itangazo gihakana ibi ibirego gishinjwa na Twirwaneho.Ni itangazo ryashyizweho umukono na Brig. General Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burunndi.
Rigira riti”Urwego rw’i gisirikare cy’u Burundi, rwibukije ko abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kugarura amahoro n’u mutekano, kandi bakaba bakoresha ubumenyi, ubuhanga n’amategeko by’u mwuga wa gisirikare, ubutumwa igihugu cyaboherejemo, bubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Abo basirikare ntibashobora na gato gukora igikorwa gihutaza ubwo burenganzira.”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko igisirikare cy’u Burundi cyamaganye cyivuye inyuma ibinyoma bidafite ishingiro bivugwa mu itangazo rya Twirwaneho, aho bashinja ingabo z’u Burundi kugaba ibitero bishingiye ku bwoko.
U Burundi buvuga ibi, mu gihe igisirikare cyabwo cyagiye gishinjwa kenshi gukorana na FARDC ifatanyije n’imitwe y’iterabwoba mu kwica abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.Ni mu gihe kandi bashyizwe imbere na leta ya Congo mu kugaba ibitero buhumyi ku birindiro bya M23 bigahitana imbaga y’abaturage.



