FARDC vs M23:Imitutu y’imbunda yongeye kwerekezwa mu duce twegereye i Mweso

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye yongeye kubura kuri uyu wa Gatanu taliki 08 Werurwe 2024 hagati ya M23-AFC n’Ihuriro rya FARDC.Yabereye mu gace ka Kashuga mu bilometero bicye werekeza muri Kalembe muri Teritwari ya Walikale.

Indi mirwano kandi kuri uyu munsi ihuza izi mpande zombi yakomereje muri Mayiyamoto yerekeza i Rwindi, nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye bya Congo bibitangaza.

Amakuru avuga ko FARDC yagerageje kugaba ibitero kuri M23 ishaka kuyikura mu gace ka mweso maze mu kwirwanaho ngo irayihindukirana iyimishaho ibisasu.

Abaturage batuye muri ibyo bice bamwe bahunze abandi basigarana icyoba, mu gihe bagitegereje kureba aho imirwano yerekera.

Iyi mirwano ibaye mu gihe M23iherutse gufata umujyi wa Nyanzale uri mu bilometero hafi 130 uvuye mu mujyi wa Goma, mu ntara ya Kivu ya ruguru.Aho muri Nyanzale niho hasanzwe hari ibiro bikuru bya Sheferi ya Bwito ndetse n’ibirindiro bikuru bya Wazalendo muri teritware ya Rutshuru.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. FARDC vs M23:Imitutu y’imbunda yongeye kwerekezwa mu duce twegereye i Mweso
    Nimujya mwandika inkuru mujye muvuga nahomucyesha iyokuru.

  2. FARDC vs M23:Imitutu y’imbunda yongeye kwerekezwa mu duce twegereye i Mweso
    Nimujya mwandika inkuru mujye muvuga nahomucyesha iyokuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *