Perezida Kagame yahamagariye abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo ki iterambere igihugu kigezeho harimo uruhare rukomeye rw’abagore.

Ibi Perezida yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga nkarukamwaka w’abagore wizihizwa taliki 08 Werurwe.

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ibintu byinshi birimo ibyagisenye ariko ariko mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.

Yagize ati “Duhereye iwacu ndetse tugahera gushaka kwibuka uruhare rw’umugore mu mateka y’iki Gihugu, ariko cyane cyane mu kubaka Igihugu cyacu aho cyagize amateka atari meza akagisenya, ariko mu kongera kucyubaka, umugore yagize uruhare runini cyane.”

Yavuze ko umugore ari inkingi y’urugo kuko agira uruhare mu gutunga urugo akanatunga umugabo bitewe n’inshingano aba afite.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko uretse kuba umugore ari inkingi y’urugo, ari n’inkingi y’Iterambere ry’Igihugu, kandi ko na we nk’Umukuru w’Igihugu abona umusanzu w’abagore mu iterambere ryacyo.

Perezida Kagame yahamagariye abagore guharanira kujya mu myanya ifata ibyemezo kandi ntibajyemo nk’abagore gusa ,ahubwo bakajyamo nk’ababifitiye uburenganzira.

Ati”Igihugu kirimo inzego zitandukanye.Reka mpere ku rwego rwo hejuru,Ubuyobozi ndetse no muri politiki ariko no mu bindi.Ahafatirwa ibyemezo byubaka igihugu cyangwa biyobora igihugu bigiteza imbere ntabwo waheza abagore .Abagore rero turabahamagarira kwitabira, mwumve ko kandi ari uburenganzira bwanyu mugire n’ubushake bwabyo.”

Umukuru w’igihugu avuga ko uheje umugore aba atariwe gusa agiriye nabi, ahubwo ko aba agiriye nabi n’igihugu kuko aba akumiriye iterambere riva muri we.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *