Kuri uyu wa Kane ushize, abitwaje imbunda muri Nigeria bashimuse abanyeshuri barenga 200 bo mu mujyi wa Kuriga uherereye mu majyaruguru, nkuko umwarimu, umujyanama ndetse n’ababyeyi b’abana bashimuswe babitangaje, mu ishimutwa rinini ku ishuri rya mbere kuva mu 2021.
Abapolisi bo muri leta ya Kaduna ntibigeze basubiza ibyifuzo byo kugira icyo bavuga ku ishimutwa, ryabaye nyuma gato yo guterana mu gitondo ku ishuri ry’ubuyobozi bushinzwe uburezi bw’ibanze mu mujyi wa Kuriga nkuko tubikesha BBC.
Sani Abdullahi, umwarimu mu by’ubukungu wigishiriza mu rugo yagize ati: “Umubare w’abashimuswe bava mu gice cya segonderi dushingiye ku mibare twafatanije n’ababyeyi ni 187 mu gice cya primaire ari 40 kuri ubu”.
Umujyanama mu nzego z’ibanze muri Kuriga, Idris Maiallura, yavuze ko yagiye kuri iryo shuri, avuga ko abantu bitwaje imbunda babanje gufata abanyeshuri 100 bo mu mashuri abanza ariko nyuma barababohora mu gihe abandi batorotse.
Ababyeyi ndetse n’abaturage bavuze ko gushimutwa ari ingaruka zo kuba nta bashinzwe umutekano babarizwa muri ako gace.


