Senegal: Hatangiye kumvikana imvururu zishingiye ku matora ataraba

Sangiza iyi nkuru

Jandarumori ya Senegal yataye muri yombi abantu 24, barimo abagera kuri 20 bashyigikiye umukandida Issa sall, ndetse ifata n’intwaro nyuma y’imvururu zishingiye ku matora ataraba kuri ubu zimaze kugwamo abbantu babiri.

Ubushyamirane bwadutse ahitwa Tambacounda mu birometero 420 mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Dakar, hagati y’abayoboke ba Perezida Macky Sall n’abayoboke b’umukandida Issa Sall w’ishyaka rihanira ubumwe (PUR) rigendera ku mahame y’idini bwaguyemo abantu byibuze babiri nk’uko iyi nkuru dukesha Jeune Afrique ivuga.

Iyi nkuru ikaba ivuga ko abapfuye ari uwitwa Ibrahima Diop bivugwa ko yatewe icyuma n’umuyoboke wa PUR nk’uko abayobozi bavuga, ndetse n’umwe mu basore b’abamotari bivugwa ko bitambitse imodoka zari ziherekeje Issa Sall bamubuza kuva mu mujyi bakamugonga.

Umuntu wa gatatu ushobora kuba yarapfuye ngo yaba yarahitanywe n’ibikomere nubwo urupfu rwe rutaremezwa.

Nyuma y’ibi rero abantu 24 batawe muri yombi nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Gashyantare. Mu batawe muri yombi abagera muri 20 ni abayoboke ba Issa Sall nk’uko byemezwa na Moustapha Sarr wo mu ishyaka PUR.

Izi mvururu zikaba zatangiye kugaragara nk’ikimenyetso cy’uko amatora yo muri Senegal ateganyijwe kuwa 24 Gashyantare 2019 ashobora kuzavukamo imvururu zikomeye kurushaho mu gihe Abanya-Senegal baba batazirinze.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *