Igihugu cya Senegal nicyo kizakira imikino ya Olempike iteganyijwe mu 2022 nk’uko byatangajwe na Komite Mpuzamahanga y’Imikino Olempike (IOC) mu gihugu cya Argentine. Iyi ikazaba ibaye inshuro ya mbere igihugu cyo muri Afurika cyakiriye iyi mikino.
Senegal yari ihanganye n’ibihugu bya Afurika bigera kuri bitatu byose byifuzaga kuzakira iyi mikino ari byo; Botswana, Nigeria na Tunisia nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
IOC ikaba yatangarije itangazamakuru ko Senegal ari yo yatsinze amatora kubera ko yerekanye ifite ibyangombwa byose bikenewe kugirango iyo mikino izagende neza.
Biteganyijwe ko imikino izabera mu mijyi itatu yo muri Senegal ari yo; Dakar, umujyi mushya wa Diamniadio kuri ubu ukomeje gutezwa imbere, ndetse no mu mujyi wa Saly uri ku cyambu.
Perezida Macky Sall wa Senegal yatangaje ko igihugu cye ndetse n’urubyiruko rwacyo banezejwe no kuba bemerewe kwakira imikino ya olempike.


