1024px-le_joola_at_ziguinchor_1991.jpg

Senegal: Imyaka 20 irashize impanuka y’ubwato Joola ihitanye abaruta abishwe na Titanic

Sangiza iyi nkuru

Imyaka 20 irashize muri Senegal habaye impanuka y’ubwato iri mu za mbere zahitanye abantu benshi ku Isi ndetse yahitanye abaruta abahitanwe n’impanuka ya Titanic yahitanye abantu 1517 mu 1912 .

Ku itariki nk’iyi ya 26 Nzeri mu 2002, impanuka y’ubwato bwa Joola yahitanye abantu 1,863 mu basaga 1900 bari barimo. Ubu bwato bwavaga mu Ntara ya Casamance bugana i Dakar, mu murwa mukuru wa Senegal mu rugendo rw’amasaha 17.

Mu ijoro rwagati, mu birometero 40 uvuye ku nkombe, ubwato bwakoze impanuka nyuma yo kugwa imvura ikabije ivanze n’imiyaga. Byatwaye amasaha 17 kugirango ubutabazi buhagere, abantu 64 gusa aba ari bo babasha kurokoka mu basaga 1900 bari mu bwato.

1024px-le_joola_at_ziguinchor_1991.jpg

Iri bara ryaguye ku bwato bwa Joola ryatewe n’impamvu zitandukanye nk’uko byemejwe na France24 ubwo yagarukaga kuri iyi nkuru. Ubu bwato bwacungwaga n’igisirikare cyo mu mazi cya Senegal ubwabwo bwari bufite ibibazo bya tekiniki.

Ubwato kandi bwari bwapakiwe bikabije kuko bwarimo abagenzi bakubye inshuro enye abo bwari bwemerewe gutwara batagomba kurenga 580. Ikindi, uwari utwaye ubwato, nawe wapfuye, ngo nta gushidikanya ko yakoze ikosa. Mu mpinja n’abana b’ibitambambuga 46 bari muri ubu bwato nta n’umwe warokotse.

Imiryango y’abaguye muri iyi mpanuka yagerageje gushakisha ukuri ku byabaye. Bamwe bareze Guverinoma ya Senegal uburangare, ariko ikirego gifungwa mu 2003 nta wuryojwe iyi mpanuka.

Hakurikiyeho kurega mu nkiko zo mu Bufaransa, aho benshi mu baguye mu mpanuka babaga, ariko ntibyagira icyo bitanga.

1664169664_426_one-of-the-biggest-shipping-accidents-the-joola-sank-in.jpg

Nyuma y’imyaka 20 ariko, iyi miryango ntabwo iracika intege mu rugamba rwo kumenya neza ko iyi mpanuka itazibagirana. By’umwihariko bifuza ko ibisigazwa by’ubu bwato bivanwa mu nyanja kugirango bazashyingure ababo bahezemo mu cyubahiro.

Bivugwa ko hari amarimbi ane ashyinguyemo abantu 550 gusa baguye muri iyi mpanuka, ariko ko abenshi imibiri yabo yaheze mu ndiba y’Inyanja ya Atlantika.

Abarokotse n’imiryango y’abapfuye kimwe n’iperereza ritandukanye ryakozwe, bemeza ko nyirabayazana w’impanuka ari igisirikare cya Senegal cyacungaga ubu bwato, abayobozi muri guverinoma birengagije imiburo myinshi y’uko ubu bwato bwashoboraga gukora impanuka, ndetse n’abayobozi bakuru b’igihugu, bashinjwa gutinda kohereza ubutabazi, aho byafashe amasaha 17 yose nyuma y’impanuka.

Ngo abagenzi benshi kandi bari bakiri bazima, ariko abashinzwe ubutabazi ntibari bafite ibikoresho byo kubatabara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *