Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Senegal yatangaje ko manda ye izarangira ku itariki ya 2 Mata agahita ava ku butegetsi kandi inama zijyanye no gutegura amatora y’uzamusimbura zizatangira mu cyumweru gitaha.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu murwa mukuru, Dakar, Macky Sall yavuze ko itariki yo y’amatora ya perezida yari yasubitse izagumaho ariko ko ateganya kuva ku mwanya wa perezida nyuma ya manda ye.
Yagize ati: “Ku itariki ya 2 Mata 2024, ubutumwa bwanjye buzarangira nk’umuyobozi wa Senegal”.
Yongeyeho ati: “Ku bijyanye n’itariki, tuzareba ibyavuye mu nama, biteganijwe ko izatangira ku wa Mbere, ku wa 26 Gashyantare kandi birashoboka ko izarangira ku wa kabiri. Niba ubwumvikane butagezweho, byose bizoherezwa mu Kanama k’itegeko nshinga ”.
Yashimangiye ko amatora ashobora gukorwa mbere cyangwa nyuma ya 2 Mata. Ni mu gihe byari biteganyijwe ko aya matora azaba kuwa 25 Gashyantare 2024 mbere y’icyemezo cyo kuyasubika kitavuzweho rumwe cyatumye haba imyigaragambyo yanaguyemo abantu mu gihugu.
Iki cyemezo Perezida Macky Sall yagifashe ku itariki ya 3 Gashyantare, avuga ko hari impaka zishingiye ku rutonde rw’abakandida ndetse no gukeka ruswa ku bacamanza b’urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga ari narwo rwemeza ibyavuye mu matora.
Inteko ishinga amategeko yahise itora umushinga w’itegeko risubika amatora kugeza ku itariki ya 15 Ukuboza ubwo abashinzwe umutekano bateraga inyubako ikoreramo inteko bagasohora bamwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ariko akanama gashinzwe itegeko nshinga ka Senegal katangaje ko itegeko risubika amatora y’umukuru w’igihugu kugeza mu Kuboza “ridakurikije itegeko nshinga” kandi gatesha agaciro icyemezo cye cyo gutinza amatora.


