Senegal yemeye kwakira abahamwe n'ibyaha bakoze muri jenoside mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo gukatirwa igifungo n’ Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania abajenosideri 4 b’ abanyarwanda bajyanywe kurangiriza igifungo cyabo I Dakar muri Senegal mu Burengerazuba bwa Afurika.

Aba banyarwanda bajyanywe gukorera igihano cyabo muri iki gihugu bahamwe n’ ibyaha byo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uko ari 4 bose bakatiwe igifungo cy’ imyaka 30 batwawe muri Gereza Nkuru ya Dakar muri Senegal kuwa 6 Ukuboza 2017 nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligences.

Aya amakuru akomeza yemeza kandi ko aba bajenosideri batwawe n’ indege isanzwe ikorana n’amasosiyete y’ ubucuruzi mu bihugu bya Afurika.

Aba bajenosideri 4 kandi baherekejwe n’ abasirikare 2 ba Lonu bakigera I Dakar bahise bakirwa muri Gereza yiswe Sebikotane iherutse kubakwa na Loni ikoresheje amadorari y’ amanyamerika ibihumbi 500 angana na miliyoni 400 y’ amasefa akoreshwa muri Senegal.

Kugeza magingo aya, hari abandi bantu 13 bakatiwe nyuma yo guhamwa n’ ibyaha bya jenoside batifuje gufungirwa mu Rwanda bakiri muri Tanzania bategereje kuzajyanywa kuzarangiriza igihano cyabo mu mahanga ariko Ghana ikaba yaramaze kwemera kuzabakira.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *