Igipolisi cya Koreya y’Epfo cyahagaritse gushaka gufata perezida wahagaritswe, Yoon Suk Yeol, nyuma y’amasaha atandatu yari amaze ahanganye n’itsinda ry’umutekano ryari ryoherejwe kumufata akaribera ibamba.
Yoon akomeje gukorwaho iperereza kubera gukoresha nabi ububasha bwe no guteza imvururu ubwo yageragezaga gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu mu ntangiriro z’Ukuboza.
Iki cyemezo, nubwo cyubahirijwe igihe gito, cyateje ikibazo cya politiki kuko Yoon yahise yirukanwa n’inteko ishinga amategeko iyobowe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi maze ahagarikwa ku mirimo ye.
Urukiko rwa Seoul rwasohoye icyemezo cyo kumuta muri yombi muri iki cyumweru nyuma yo kwanga kwitaba inshuro eshatu kugira ngo ahatwe ibibazo.
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga, amamodoka menshi y’igipolisi yari atonze umurongo hanze y’urugo rwa Yoon mu murwa mukuru, Seoul, rwagati.
Ahagana mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo (23h00 GMT), itsinda ry’abari bagiye kumufata rigizwe n’abapolisi n’abakozi b’urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuri ruswa (CIO) berekeje ku rugo.

Igikorwa cyatangijwe n’itsinda ry’abashinzwe umutekano 20, ariko vuba barikuba bagera ku 150. Ndetse no muri icyo gihe, barushijwe imbaraga n’abitambitse itabwa muri yombi rya Yoon.
Mu gihe hafi kimwe cya kabiri cy’ikipe cyashoboye kwinjira, bafungiranwe amasaha menshi bahanganye n’abandi bashinzwe umutekano, bagifite inshingano zo kurinda Yoon, nubwo yambuwe ububasha n’umutwe wa gisirikare ushinzwe kurinda Umujyi wa Seoul.
Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko abashinzwe umutekano wa Yoon bakoze urukuta rw’abantu kandi bakoresha imodoka kugira ngo babuze inzira itsinda ry’abari bagiye gufata uwari perezida.
Kuri ubu abashinzwe iperereza bafite kugeza ku itariki ya 6 Mutarama 2025 bataye muri yombi uyu munyapolitiki mbere y’uko icyemezo cyo kumuta muri yombi gita agaciro.
Ibi bikaba bivuze ko bashobora kugerageza kongera gufata Yoon muri weekend, nubwo ibi bishobora kuba ingorabahizi kuko hashobora kongera kubaho kubyitambika.


