20250419_100243

SG w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi afunzwe akekwaho gushyigikira M23

Sangiza iyi nkuru

Jérémy Manirakiza, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Burundi akekwaho kuba yaragize uruhare mu bikorwa by’amakimbirane yo mu karere.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi avuga ko Manirakiza afunzwe nyuma yo gukekwaho kohereza ubutumwa kuri WhatsApp bushyigikira inyeshyamba za AFC/M23 zibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Izi nyeshyamba zimaze igihe zishinjwa na Leta ya Congo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, gukura abaturage mu byabo no guhungabanya umutekano gusa zo zivuga ko ziharanira uburenganzira bwazo buhungabanywa na Leta.

Kugeza ubu, nta tangazo rihamye ryatanzwe n’inzego z’umutekano ku bijyanye n’ifatwa rya Jérémy Manirakiza cyangwa ibimenyetso simusiga bimushinja.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *