Sgt Robert wafashwe akarekurwa, inama y’umutekano, Natacha Polony wagizwe umwere: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 16 Gicurasi 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye umutekano, ubutabera na siporo.

Harimo:

Sgt Robert yarafashwe nyuma ararekurwa

Umusirikare Sgt Major Kabera Robert watorotse ubutabera bw’u Rwanda mu 2020, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, akekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.

Itabwa muri yombi ry’uyu musirikare ufite ibyangombwa by’ubuhunzi ryakuruye impaka, rituma batatu bmwunganira mu mategeko bajya kumuvuganira ngo arekurwe, batewe impungenge n’amakuru yavugaga ko ashobora koherezwa mu Rwanda.

Yatawe muri yombi tariki ya 17 Gicurasi, arekurwa nyuma y’iminsi ibiri, nyuma y’aho abakozi b’izi nzego basatse urugo rwe, bakaburamo imbunda bakekaga ko atunze.

Perezida Kagame yayoboye inama y’umutekano

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 20 Gicurasi 2022 yayoboye inama y’umutekano yahurije hamwe abasirikare, abapolisi n’abo mu rwego rushinzwe umutekano w’imbere n’iperereza.

Muri iyi nama, harebwe ku buryo u Rwanda ruhagaze mu mutekano gusa nta birambuye ku byavugiwemo byashyizwe hanze.

Iyi nama yabaye nyuma y’aho muri Mata 2022 abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye i Nairobi, biga ku mutekano w’akarere, by’umwihariko uwo mu burasirazuba bw’umunyamuryango mushya, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).

Umufaransakazi wari ukurikiranweho guhakana jenoside yakorewe Abatutsi yagizwe umwere

Urukiko mpanabyaha rwa Paris ku wa 20 Gicurasi rwagize umwere umunyamakuru w’Umufaransakazi, Natacha Polony, rwari rukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gukurikiranywa no kuburanishwa kwa Natacha, kwatewe n’uko muri Werurwe 2018, yatangarije mu kiganiro cyatambukaga kuri televiziyo ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, byari bigoye gutandukanya abeza n’ababi.

Urukiko rwasanze mu magambo Natacha yavuze nta kigaragaza ko yahakanye cyangwa ngo apfobye jenoside yakorewe Abatutsi, na we agaragaza ko kugirwa umwere kwe ari inkuru nziza ku banyamakuru n’abashakashatsi.

Col. Munyarugarama wabaye Komanda w’ikigo cya Gako yarapfuye

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga mpanabyaha zashyiriweho ibihugu, IRMCT, ku wa 18 Gicurasi 2022 rwatangaje ko nyuma y’iperereza rwakoze, rwasanze Lt Col. Phénéas Munyarugarama watorotse ubutabera yarapfuye.

Ibipimo bya gihanga byafashwe, byagaragaje ko Munyarugarama yapfuye mu mwaka w’2002 ubwo yari mu rugendo hamwe n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR berekeza i Kinshasa muri RDC, akaba ashyinguwe mu gace ka Kankwala muri iki gihugu.

Amakuru yemeza urupfu rwa Munyarugarama yakurikiye andi yemeje urupfu rwa Maj. Protais Mpiranya wabaye Komanda w’ingabo zarindaga Juvénal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda. Uyu na we yapfiriye i Harare muri Zimbabwe mu 2006.

Umunyarwandakazi azasifura mu gikombe cy’Isi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, ku wa 19 Gicurasi ryashyize Umunyarwakazi Salima Mukansanga ku rutonde rw’abasifuzi b’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu Gushyingo 2022.

Mukansanga, Umufaransakazi Stephanie Frappart n’Umuyapanikazi Yamashita Yoshimi, ni bo bagore bonyine bari kuri uru rutonde, bakaba n’aba mbere bagiye gusifura muri iri rushanwa ry’abagabo

Uyu Munyarwandakazi wanasifuye mu irushanwa rya Afurika ry’abagabo, CAN, yagaragaje ko yishimiye cyane icyizere yagiriwe nk’umugore, nk’Umunyarwandakazi ndetse n’Umunyafurikakazi; asobanura ko atigeze atekereza ko azagera kuri uru rwego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *