Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka

Sangiza iyi nkuru

Sgt Maj. Robert Kabera wari umusirikare w’icyamamare mu Rwanda kubera kuvanga akazi ke n’umuziki, yatangaje indi mpamvu yatumye atoroka igihugu mu Gushyingo k’umwaka w’2020.

Uyu musirikare yatorokeye muri Uganda anyuze muri Nyagatare. Nyuma y’aho, ubushinjacyaha bw’igisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa.

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor ubwo yari yageze muri Uganda mu 2020, Sgt Robert yasobanuye ko yatotezwaga azira kuvugana n’umuryango wa Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Ati: “Ndi muri Uganda nshaka ubuhungiro, mpuga abampiga bashaka guhitana ubuzima bwanjye. Igihugu ntigishaka uvugana n’abo mu muryango wa Rwigema kandi njye mfitanye isano na we.”

Sgt Robert mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa Kasuku Media, cyasohotse kuri uyu wa 1 Kanama 2023, yatangaje ko imibereho nk’umusirikare w’u Rwanda yari mibi kuko mu gihe kirekire yamaze mu ngabo z’iki gihugu (RDF), atigeze ahabwa amahirwe yo kujya muri misiyo mu mahanga.

Yagize ati: “Icyatumye mfata umwanzuro wo kuva mu gihugu ni izindi cases. Navuye mu gihugu mvugishije abayobozi benshi, ari Afande Kabarebe, Afande nyakwigendera Jacques Musemakweli, Afande Jean Bosco Kazura, abo bose nabanyuzemo mbatelefone, mbabwira case yanjye, barayirengagiza.”

Sgt Robert ati: “Njyewe ureba uyu, ni njye musirikare wabayeho mu myaka yose ibayeho kuva u Rwanda cyangwa RDF ikiva kuba RPA, izo ngabo zose zagiye zibona missions ariko ni njye musirikare utarigeze abona even a single mission yashobora kumpesha byibuze miliyoni imwe kuva mu 2004 twatangira izo missions, ndi umusirikare umaze iyo myaka yose kuva twafata igihugu kugeza mu 2020 mu kwezi kwa 11 ntoroka igihugu.”

Yakomeje avuga ko yataramiraga mu birori bitandukanye, ari kumwe n’abandi bahanzi, bo bagasinyirwa sheke za “miliyoni n’igice”, we agacyura icupa ry’amazi gusa. Ati: “Ni hamwe mwajyaga mwibaza ngo Robert ashobora kuba yariririye nabi. Kubona tujya muri meetings z’abahanzi, abana baparika amamodoka, njyewe nguramo casque mu mutwe, nishyura umumotari!”

Mu 2018 ngo ni bwo yimuriwe mu yindi batayo, aho byagombaga kumworohera ko ajya mu butumwa bw’amahoro vuba, ariko yavuze ko ubwo igihe cyari kigeze, yasubijwe mu itsinda rishinzwe umuziki (military band). Ati: “Mu 2018 babonye mbarembeje kubasaba mission, bahise banshyira muri 157 Infantry Battalion, dukora amasomo, medical checkup, tujya i Gako twese, dukubita imyaka, 2019, 2020, bigeze igihe cyo kurira indege abasirikare ngo bagende, Covid-19 igitangira, ni bwo baje kumpa ikintu cyitwa RTU (Return-To-Unit), njyenyine mu basirikare bose!”

Nsubira muri military band. Ibintu byabaye bibi cyane. Byarambabaje, njya muri commanders banjye, ndababwira uko ikibazo giteye, byari bindembeje. Hanyuma baje kuvukamo kuvuga ngo ndi indiscipline, kuvuga ngo ndimo ndaharasinga abayobozi, ndabahamagara hato na hato, mambo akakua makubwa ngo ‘Robert ubundi ni muntu ki?’ Ngibyo ibyatumye Robert ava mu Rwanda.”

Icyakoze, uyu musirikare yavuze ko “mu rwego rwo kwirinda kwitwa Ikigarasha”, hari ibindi adashobora kuvuga, byose bikubiye mu mpamvu zatumye atoroka.

Soma Izindi Nkuru

7 Responses

  1. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
    Yarikujyayo se afite uburwayi,chack up avuga kwatavuze irwara yasanganwe

    1. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
      bamu tafute baongeye nayeju yeyendan imwake kunamuna ucungu

  2. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
    Hhhhhhh,uyu impamvu nawe arayizi ,UN Mission ijyamo abantu bari physically feet,niyo mahame ya UN,kandi nawe arabiziko arumurwayi Sida.nareke rero kubeshya abantu

  3. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
    Inkotanyi nziziho gushishoza bazarebe ibivugwa niba Ari byo bagire icyo babikoraho kuko iyo ubyay’abana ukita kuri bamwe abandi bagira akantu

  4. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
    Iki kibazo cyo kutabona mission nimwe cyo gifitwe na benshi bakoze igisirikare ,Niko bumiwe bagaceceka bo ntibavuge. Gusa byagize ingaruka zikomeye Ku miryango yabo Ku basezerewe na bakiri mu kazi . impamvu yuburwayi niyo bitwaza ark Ku rwara ntibyakabujije umu kozi amahirwe ye . let’s ni ukuri iki kibazo yaka gikurikiranye kuko birababaza CNE kubona ukorana nabantu bakurira indege wowe ugasigara in agahinda …

  5. Sgt Robert yatangaje indi mpamvu avuga ko yatumye atoroka
    Uwo mutype ashobora kuba adashobotse gute umwana ugiyemo ejo ashobora kubona missions we ntayibone? ahubwo abo batypes bitwaza ko Ari aba senior bakumva ko bazajya bavuga rikijyana ikindi kandi niba yarewe Health Check-up ko adasobanura igisubizo cyavuyemo. Ikindi kd buri RDF irashishoza bihagije buriya hari indi impamvu yatumye batamwemerera gusohoka igihugu kuko wasanga Atari no kugaruka kuko umugambi wo gutoroka ni plan iba Ari ndende buriya yahereye kera abipanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *