Shaddy Boo yaretse Diamond afata uwo badacana uwaka

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ommy Dimpoz yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo kubyinana n’umugore w’Umunyarwandakazi, Shaddy Boo.Byari bimeneyerewe ko iki kimenyabose cyiziranye bya hafi na Diamond kurusha undi muhanzi uwo ari we wese muri Tanzania.

Nyuma yo kubona uko aba bombi bakaraga umubyimba, benshi bahise batangira kuvuga ko mu by’ukuri Dimpoz wari umaze iminsi arembye yaba agenda amera neza ari nako akora mu jisho Diamond wari warihariye iri hoho.

ommy1
Ommy Dimpoz yari indembe nyuma yo kurogwa

Bagendeye kuri ibi kandi bavuze ko haba hari umubano wihariye hagati ya Shaddy Boo na Ommy Dimpoz.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Ommy Dimpoz mu ndirimbo ye nshya ‘You are The Best’, ashimagiza Shaddy Boo akavuga ko ari we mugenzi we mu kubyina.

Ati “ Uwo tubyinana ni agatangaza, gusa njye  ikibazo ndacyarwaye bavandimwe. Shyiraho hashitagi [hashtag]. Sinaryama ntatangije iyi carenji [challenge], wabyina wowe ubwawe cyangwa ugashaka undi mubyinana…, uwanjye ni Shaddy Boo. Wowe ni nde muri bubyinana? Ndibutangaze ibihembo vuba aha.”

Capture 13

Capture 14

Ushaka kureba Shaddy Boo abyinana na Ommy Dimpoz wareba ku rukuta rwa instagram rw’uyu muhanzi ari rwo Ommydimpoz.

Ukurebana ay’ingwe kwa Diamond Platnumz na Ommy Dimpoz

Umwuka mubi hagati ya Diamond na Ommy Dimpoz watangiye mu 2015. Byatewe ahanini no kuba Dimpoz yarigambye ko yaryamanye na nyina wa Diamond.

Ibi byatumye Diamond arya karungu gusa kuri iyi nshuro yongeye kugaragara yegeranya imibiri na Shaddy Boo byavuzwe ko yagiranye ibihe byiza na Diamond.

Ikinyamakuru Ghafla kivuga ko ibi ari nko kongera gushaka gukora mu jisho Diamond Platnumz.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *