Shaddy Boo yihakanye Diamond, agira icyo avuga kuri Wema Sepetu

Sangiza iyi nkuru

Umugore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yatangaje ko asanga muri Tanzaniya umukobwa w’intangarugero ari Wema Sepetu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Nzeri 2018, Shaddy Boo yavuze ko Wema Sepetu ari umukobwa w’intangarugero mu mico no myifatire bitewe.

wema ted
Wema Sepetu wigeze kuba Nyampinga wa Tanzaniya

Ati” Ndamukunda Wema Sepetu ni umuntu uciye bugufi, ubona ko yiyoroshya nkunda uburyo yambara”

Uyu mubyeyi w’abana babiri yahakanye ko nta mubano udasanzwe  afitanye na Diamond.

Yagize ati” Uhhm, nta kidasanzwe Diamond ni inshuti yanjye  bisanzwe. Ibyo ni ibihuha turi inshuti gusa”

1537167297 shaddyboo3
Shaddy Boo mu kiganiro n’abanyamakuru muri Tanzaniya

Shaddy  Boo yerekeje muri Tanzaniya kuwa 14 Nzeri 2018 mu marushanwa yo kubyina indirimbo nshya yitwa ‘Jibebe’ aho yari Shaddyboo yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeli 2018 aho yari agiye mu birori bya ‘Biko jibebe challenge’ yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es- Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018.

Muri ibi birori  uyu mugore yari  umushyushyarugamba (MC).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *