Shakira yagaragaye mu birori atambaye akarega k’amabere- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Icyamamare Shakira ukomoka muri Colombia ku mugabane wa Amerika, kuri iki cyumweru taliki ya 24 Mutarama 2016, nibwo yatunguye benshi mu birori byo gutanga ibihembo (Sliver grittering gown Awards) ubwo yagaragaraga atambaye akarega k’amabere (Bra).
Uyu muhanzikazi w’imyaka 38 ubwo yitabiraga ibyo birori yari kumwe n’ugabo we Gerard Pique w’igihangange mu mupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Fc Barcelona.
B1
Shakira mu ikanzu ngufi yari yambaye igaragaza intege ndetse n’ibibero, benshi bemeza ko yari yambaye neza, ibyo kandi byagaragajwe n’indoro umugabo we yamurebaga kuko banagendanaga agatoki ku kandi kandi ubona bishimiwe n’imbaga nyamwinshi.
B2
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymail, Shakira yari yahinduye uburyo ajya atunganya inzara ku buryo benshi bemeza ko yakoresheje ibara ryiza ariko ntabindi yisize ku mubiri we.
Umugabo wa shakira, Gerard Pique w’imyaka 28 y’amavuko nawe wari wambaye neza, bakaba bitabiriye ibirori batari kumwe n’abana babo Milan na Sasha.
B3
Ibi birori byo gutanga ibihembo (Sliver grittering gown Awards) Shakira n’umugabo we bitabiriye byaberaga muri Espagne ari naho uyu muhanzi yagaragaye mu mwambaro atashyizemo akarega imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *