
Umuhanzikazi Isabel Mebarak Ripoll wamenyekanye cyane Nka Shakira, yashyize intera hagati ye n’umukinnyi Gerald Piqué , aho yavuye mu mujyi wa Barcelona akimukira muri Leta zunze ubumwe za America mu mujyi wa Miamy.
Uyu muhanzikazi, yimutse nyuma y’uko aherutse gutangaza ko yatandukanye n’uwari umugabo we Gerald Piqué.Mu gutandukana kwabo Shakira yashinjaga uyu mukinnyi kumuca inyuma akajya mu bandi bagore agasigara wenyine.
Umwaka ushize nibwo Shakira yitangarije ko we na Pique batandukanye bumvikana ko umwe azakora ibyo ashaka n’undi bikaba uko ariko bagakomeza kubana nk’ibisanzwe mu rwego rwo kurera abana babiri bafitanye.
Mu mpera z’icyumweru gishize , nibwo Shakira yateye umugongo , Pique yimukira mu mujyi wa Miamy, aho yakiriwe n’itsinda ry’abanyamuziki barimo Emilio Estefan, Prince Royce, Manuel Turizo, bamuha ikaze muri uwo mujyi.
Uyu Emillo Estefan, Uri mu bakiriye Shakira yamufashije kwandika indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa “Whenever ,Wherever” .Bishimiye ko yabasanze akava aho bavuze ko yarari mu buzima busharira akajya mu gihugu cyazamuye urwego rw’umuziki we .
Emillo Kandi avuga ko yafashije Shakira kumwigisha icyongereza aho byatumye agurisha ama kopi (Copy) z’indirimbo zigera kuri miliyoni 13.Ana Lourdes Martinez nawe uri muri iryo tsinda rifasha Shakira amushishikariza kuguma i Miamy kuko ariho yakuriye, ikindi kandi ngo ahafata nk’ubuhungiro bwe.
Shakira w’imyaka 46 yatangaje ko yatandukanye na Pique w’imyaka 36 , nyuma y’uko ngo uyu mukinnyi amuciye inyuma akisangira Clara Chàa Martà.Mu minsi ishize nibwo uyu muhanzikazi yafotowe arikumwe n’umukinnyi wa Cinema, Tom Cruise bitangira kuvugwa ko bashobora kuba bari mu rukundo.




