Kuva kuri uyu wa gatanu mu Rwanda harakomeza imikino ya AZAM Premier League, iraba ikinwa ku munsi wayo wa kane, iyi mikino irabimburirwa n’umukino uhuza ikipe ya Police FC na Gicumbi FC, urabera ku Kicukiro.
Iyi mikino izabera ku bibuga bitandukanye byiganjemo ibyo hanze y’umujyi wa Kigali izasozwa kuri iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa umukino umwe rukumbi uzahuza ikipe ya Pepiniere FC na Sunrise FC.
[ad id=”44145″]
Mu mikino yo ku munsi wa gatatu iheruka amakipe abiri ahora ahanganye muri Shampiyona y’u Rwanda yari yabashije kwitwara neza.
Gusa kuri ubu iyi mikino yo ku munsi wa kane iraba ikomeza mu gihe ikipe ya Rayon sport hakirimo bomboribombori hagati muri komite y’ikipe. hari impungenge koi bi bishobora kuzatuma iyi kipe y’i Nyanza izagorwa n’umukino izaba ikina na ikipe ya Marines Fc kuri uyu wa gatandatu.
Umutoza wa Marines aherutse kuburira Rayon sport kutazajya mu mukino yizeye itsinzi ayibutsa ko amateka y’aya makipe yombi agaragaza ko aya makipe yombi akunda guhangana.
Kuge ku munsi wa kane. urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Sunrise Fc y’i Burasirazuba ifite amanota 9, ikurikiwe n’abakeba b’ibihe byose Rayon Sport na APR FC zose zifite amanota 7 zigatandukanywa n’ibitego
Uko amakipe azahura mu mikino yose yo ku munsi wa kane.
[ad id=”44145″]
ku wa gatanu: Police FC vs Gicumbi FC (Kicukiro)
Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2016
Mukura VS vs Kiyovu SC
Kirehe FC vs Etincelles
Musanze FC vs APR FC
Espoir FC vs Amagaju FC
Marines vs Rayon Sports
AS Kigali vs Bugesera FC
Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2016
Pepiniere FC vs Sunrise FC
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com


