Mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harasubukurwa imikino y’umupira w’amaguru hakinwa umunsi wa gatanu wa Shampiyona nyuma y’uko iyi mikino yari yahagaritswe kubera imikino ya gicuti ikipe y’igihugu yari yagiyemo mu gihugu cya Maroc.
Iyi mikino izaba ikinwa mu gihe ikipe ya APR FC yo izaba idahari kuko ubu iri kubarizwa mu gihugu cya Congo Brazzaville aho yagiye kwitabira irushanwa yatumiwemo muri icyo gihugu. APR muri Congo izahura n’ikipe ya Leopards de Dolisie yigeze gutsinda Rayon sport i Kigali ikayisezerera mu gikombe cya CAF Champions League mu mwaka wa 2014.
[ad id=”44145″]
Uretse APR FC na Pepiniere zari kuzahura andi makipe yose yo mu cyiciro cya mbere azaba ahatana muri AZAM Premier League ku munsi wa gatanu.
Kugeza ubu ikipe ya Rayon sport niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo mbere y’imikino y’umunsi wa gatanu, ikurikiwe na Sunrise zinganya amanota zikarushanwa ibitego, aya makipe yombi ubwayo azaba yisobanura ku munsi wa gatanu,
Dore uko amakipe azaba ahura hatagize igihinduka
Ku wa gatanu: SC KIYOVU vs MUSANZE FC MUMENA (15.30)
Ku wa gatandatu: POLICE FC vs MUKURA VS&L KICUKIRO (15.30)
BUGESERA FC vs MARINES FC BUGESERA (15.30)
SUNRISE FC vs Rayon Sports FC KICUKIRO (15.30)
[ad id=”44145″]
Ku cyumweru: ETINCELLES FC vs PEPINIERES FC UMUGANDA (15.30)
AMAGAJU FC vs AS KIGALI HUYE (15.30)
GICUMBI FC vs ESPOIR FC MUMENA (15:30)
Umukino wa APR FC kugeza ubu wo warasubitswe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


